Mu Bwongereza: Urukuta “Eternal Wall” rumaze kwakira ubuhamya 100,000 bw’amasengesho yasubijwe
2 mins read

Mu Bwongereza: Urukuta “Eternal Wall” rumaze kwakira ubuhamya 100,000 bw’amasengesho yasubijwe

Umushinga ukomeye w’ikibumbano cya Gikristo uri kubakwa hafi y’imihanda minini ibiri mu Bwongereza wageze ku ntambwe ikomeye, aho hamaze kwakirwa ubuhamya burenga 100,000 bw’amasengesho yasubijwe bugenewe gushyirwa mu bubiko bwa digitale.

Icyo kibumbano kizwi nka “Eternal Wall of Answered Prayer” kizaba gifite uburebure bwa metero 51,5, kizubakishwa amatafari miliyoni imwe aho buri tafari rihagarariye isengesho rimwe ryasubijwe. Abazahasura bazajya bifashisha ‘application’ yabugenewe babone ubuhamya bw’umuntu ku giti cye, bwahujwe n’itafari ryubatswe mu rukuta.

Uyu mushinga watangijwe na Richard Gamble, umujyanama mu by’iyamamazabikorwa, nyuma y’imyaka irenga makumyabiri y’isengesho n’iyerekwa Imana yamuhaye. Nyuma yo gukusanya itsinda ry’abamufashije, yaje guhabwa uburenganzira bwo kuwubaka ku butaka buri hagati y’imihanda minini M6 na M42, hafi y’umujyi wa Birmingham.

Nk’uko tubicyesha Christian Daily, Ricahrd Gamble yakomeje agira ati: “Igihe uzaba uhagaze imbere yacyo [ikibumbano], uzabona ubunini budasanzwe bwacyo ugereranyije n’ayo matafari duto. Buri tafari rihagarariye isengesho ryasubijwe, kandi ibyo bizashishikariza abantu gutekereza no kwibaza ku mbaraga z’isengesho.”

Iyi nyubako izaba ifite ishusho y’umukororombya uramba udafite intangiriro cyangwa impera, uzamuka mu kirere kugera kuri metero hafi 52. Abahasura bazajya barambika telefone ku itafari bakoresheje application bityo bumve cyangwa bareba ubuhamya bw’uwabonye igisubizo cy’amasengesho ye.

Abategura uyu mushinga bavuga ko ubuhamya bwakiriwe buvuye mu bihugu bitandukanye ku isi, harimo abakize indwara zitandukanye, ababonye ibisubizo by’ubukungu, gusubirana kw’ingo zari zarasenyutse, abana bagarutse mu rugo, n’ibindi byinshi byerekana imbaraga z’isengesho.

Nubwo bamaze kugera ku mubare w’amasengesho yasubijwe agera ku 100,000, abayobozi b’umushinga bavuga ko bakiri gusaba abandi benshi kugira uruhare kuko intego ari ugusangiza inkuru 250,000 mbere y’uko icyo kibumbano gifungurwa ku mugaragaro.

Barasaba abakirisitu bose babonye igisubizo cy’amasengesho – yaba aya vuba cyangwa aya kera – gutanga ubuhamya bwabo. Abadahita babutanga bahabwa amahirwe yo gukora “Answered Prayer Pledge” (isezerano ryo kuzatanga ubuhamya nyuma), aho bazajya bibutswa kandi bahabwa inama z’uko babitegura neza.

Nk’uko abateguye uyu mushinga babivuga, uyu mushinga si ibikorwa byo kubaka gusa, ahubwo ni igisobanuro cy’ukwizera mu bikorwa, aho buri nkuru y’isengesho igizwe n’itafari rimwe mu yubatse uru rukuta. Bavuze bati: “Buri nkuru ni itafari ry’iki kibumbano, rikaba ikimenyetso gifatika cy’uko amasengesho asubizwa.”

Ku itariki ya 25 Nyakanga, abayobozi b’umushinga batangaje ko bamaze kwakira ubuhamya burenga ibihumbi 100, bingana hafi na kimwe cya kabiri cy’intego y’inkuru 250,000 bifuza kugeza igihe ikibumbano kizaba cyamuritswe ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *