
Nyuma y’uko ikipe ya Arsenal itsinze ikipe ya Manchester United biravugwa ko hari umusirikare wahise yiyambura ubuzima
Umusirikare wa Uganda wakoreraga mu karere ka Kisoro yiyahuye yirashe nyuma y’aho ikipe y’umupira w’amaguru ya Manchester United itsinzwe na Arsenal igitego 1-0 tariki ya 17 Kanama 2025.
Uyu musirikare w’imyaka 32 y’amavuko witwa Samuel Kwesiga yari afite ipeti rya Private. Umurambo we wabonetse mu gace ka Kigyeyo gaherereye muri santere ya Nyanamo mu gitondo cya tariki ya 18 Kanama.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe nyuma yo kubona uyu murambo, ryagaragaje ko mu masaha y’umugoroba, Pte Kwesigya yagiye kureba uyu mukino muri santere ya Nyanamo. Byageze nijoro, abwira bagenzi be ko yumva yananiwe, ajya kuruhuka, yifungirana mu icumbi rye.
Nyuma y’umwanya muto, mu cyumba cya Pte Kwesiga humvikanye isasu. Abasirikare bagenzi be bagiye kureba ikibaye, bagerageje kumuvugisha ntiyabasubiza, bamena idirishya, basanga yapfuye, amaraso yatembye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Kigezi, Elly Maate, yatangaje ko itsinda ry’abapolisi n’abasirikare riri mu iperereza ryamaze kumva ubuhamya bw’abageze ku murambo wa Pte Kwesiga, kandi ko umurambo woherejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kisoro.