
Padiri Uwimana yagarutse mu Rwanda aho yaje mu biruhuko ndetse akaba agaya abamutengushye bose
Padiri Jean-François Uwimana wiyemeje gusingiza Imana mu njyana zikundwa n’urubyiruko nka Hiphop, Reggae, Zouk n’izindi, ari kubarizwa mu Rwanda aho yaje mu biruhuko.
Padiri Uwimana akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Loved You”, “Nyirigira”, “Araturinda”, “Ni Yezu”, “Kuva kera”, “Umuriro” yakoranye na Ama G The Black n’izindi. Indirimbo ye “Loved You” yarakunzwe cyane, ubu imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 87 kuri Youtube.
Padiri Uwimana afatanya umurimo w’Ubupadiri, n’umuziki ndetse n’ishuri dore ko yiga mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Erfurt University yo mu Budage. Kuwa Mbere tariki 18 Kanama 2025 ni bwo yageze i Kanombe aje mu biruhuko.
Akigera mu Rwanda, yagaragaje akababaro yatewe n’aba Producer batindije imishinga ye yabasigiye umwaka ushize, na n’ubu bakaba batarayimuha kandi yarabishyuye. Ati: “Urumva barangora cyane”. Yavuze ko nubwo aje kuruhuka, “nibizashoboka, nshobora kugira ibindi nkora.”
Hashize amezi 10, Padiri Uwimana ashyize hanze indirimbo “Amahirwe”. Ubusanzwe ntajya amara amezi arenga 4 atarashyira hanze indirimbo nshya. Kuba amaze igihe kinini acecetse mu gihe mbere yahozagaho, yabajijwe n’abanyamakuru impamvu yabyo, ahishura ko byatewe n’aba Producer bo mu Rwanda bamutengushye.
Uyu mupadiri yavuze ko atigeze ahagarika umuziki ndetse ko no mu Budage aririmba. Ati: “Ndirimba mu kidage hano [mu Rwanda] ntabwo mwapfa kumenya ibyo ari byo. Nubwo aba Producer bantengushye, iyo nje muri vacance ni bwo mba mbonye umwanya wo kuririmba.”
Yavuze ko ibyamubayeho abona biterwa n’uko abona aba Producer bakora neza iyo bahozwaho igitutu, bityo ko iyo uri kure yabo baterera iyo imishinga mwakoranye kuko baba bumva utari buze kubishyuza. Yabasabye kuba inyangamugayo ndetse n’abanyamwuga. Yavuze ko icyumweru kimwe ari bube yabishyize ku murongo akabishyuza.
Mu gutebya kwinshi, Padiri Uwimana wibitseho umukandara w’umukara muri karate, yavuze ko bibaye ari ibishoboka aba ba producer bagakubiswe umunyafu. Ati: “Nzafata umwanya nk’icyumweru kibanza mbanze ndebe abo bantu, nuko nta muntu ugikosora banabakubita umunyafu kuko urumva ko bari bakwiye n’iminyafu”.
Ibyabaye kuri Padiri Uwimana si we gusa bibayeho. Itsinda Guns N’ Roses ryo muri Amerika byaribayeho aho indirimbo yabo bise “Chinese Democracy” yamaze imyaka 14 yose ikiri mu maboko y’aba producer aho ibintu byasubirwagamo inshuro nyinshi. Yatangiye gukorwa mu 1994, ariko ntiyasohoka kugeza mu 2008.
Nubwo umuziki wabo watangiranye ibicantege byinshi dore ko iyo ndirimbo yatindijwe ari yo ya mbere bari bakoze, ntibawuvuyemo ahubwo barahanyanyaje,
ubu bari mu bayoboye ku Isi aho mu ndirimbo zabo zamamaye cyane
harimo “Sweet Child O’ Mine” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyari imwe na miliyoni 815 kuri Youtube.
Mu Rwanda naho hari abahanzi benshi bataka itinzwa ry’ibihangano byabo. Hari abamaze umwaka wose bagitegereje ibihangano byabo, hari n’ababwiwe ko indirimbo zabo zabuze burundu. Bica intege, ariko iyo uzi icyo ushaka urakomeza ugakora nk’uko na Padiri Uwimana yiyemeje gukora indi mishinga itandukanye atitaye ku yatindijwe n’aba producer.
Padiri Uwimana amaze imyaka 13 ari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, ariko ni n’Umupadiri mu Budage. Muri Nyakanga 2016 ni bwo yageze bwa mbere mu Budage, icyo gihe byari muri gahunda z’ivugabutumwa yari yatumiwemo. Mu myaka yakurikiyeho yaje gusubirayo anahakomereza amasomo ya Kaminuza ya Erfurt.
Ubu arakunzwe cyane ndetse aherutse kwiharira ipaji y’imbere mu binyamakuru byaho kubera indirimbo ye “Loved You” yagaragayemo abyinisha umukobwa. Kiliziya Gatolika yo mu Budage yaramwizeye cyane, imugira Umuyobozi wa Roho muri Paruwase ya St Elisabeth.
Mu Budage bakunda cyane umuziki wa Padiri Uwimana ndetse mu mwaka wa 2024 hari ibirori bya Kiliziya Gatolika yaririmbyemo byitabiriwe n’abagera ku bihumbi 200. Avuga ko uko umuziki we wakiriwe mu Budage “ni byiza, ikibazo ni uko mbura umwanya kubera Kaminuza”.