Ubuhamya bwa Niyo Bosco na John Singleton mu ndirimbo nshya Uwo waruzi
2 mins read

Ubuhamya bwa Niyo Bosco na John Singleton mu ndirimbo nshya Uwo waruzi

Niyobosco na John Byiringiro Singleton Bafatanyije mu Mushinga Mushya w’Indirimbo “Uwo waruzi” (2026) Niyobosco na John Singleton Batangiye 2026 Baha Icyizere Isi binyuze mu Muziki wo KuramyaMu ntangiriro za 2026, umuramyi Niyobosco yatangiye umwaka mu mushinga udasanzwe w’ubufatanye n’umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, John Byiringiro Singleton, uzwi mu ndirimbo z’ihumure n’icyizere.

Aba bombi bahuriye mu ndirimbo nshya bise “Uwo waruzi”, itegerejweho gukomeza kuba umusemburo wo kwizera mu bakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo.John Byiringiro Singleton yavukiye Nyundo, mu Karere ka Rubavu, ari naho yatangiriye urugendo rw’umuziki, mbere yo kwimukira muri Dallas, Texas, aho kuri ubu akorera ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Kuba atabona neza ntibyabujije ubutumwa bwe kugera kure, kuko akoresha impano ye mu gushishikariza abantu bafite ubumuga kwemera agaciro kabo no kudacika intege.

Niyo bosco na John Singleton Batanze Ubutumwa bwemeza impinduka mu buzima bwabo mu ndirimbo Nshya

Mu myaka ya 2025–2026 John yashyize hanze indirimbo z’amamedley zagiye zikora ku mitima ya benshi, harimo “Oh how I love Jesus / Yesu ndamukunda”ndetse na “Nzamutegereza” yahuriyemo n’izindi ndirimbo nka Ntereye umusozi. Muri 2025 kandi, yakoze ubufatanye bukomeye na Rachel Uwineza mu ndirimbo “Shimwa” yakunzwe mu nsengero no ku mbuga nkoranyambaga.Niyobosco,

Ishimwe rya Niyo Bosco mu ndirimbo nshya nyuma y’ubukwe bwe

Umwe mu baramyi bakiri bato ariko bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, yagaragaje ko yiteguye kwagura ivugabutumwa rye mu rwego mpuzamahanga. Ubu bufatanye na John Singleton ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza iterambere ry’umuziki wo kuramya uhuza abahanzi baturuka mu bihe bitandukanye, bafite ubutumwa bumwe bwo kuzamura imitima.Indirimbo “Uwo waruzi” ntitegerejweho kuba iy’umuziki gusa,

ahubwo ni urubuga rw’ihumure rwibutsa abantu ko amasezerano y’Imana adahinduka, kandi ko icyizere gikwiye kuba intwaro ya buri munsi, cyane ku banyura mu bihe bikomeye. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izashyigikirwa n’amashusho ndetse n’ibitaramo byo kuyimenyekanisha mu mwaka wa 2026.Abakunzi ba gospel mu Rwanda bakomeje kugaragaza amatsiko menshi kuri uyu mushinga, mu gihe abahanzi bombi bakomeje gukangurira abantu gukomeza kwizera, gushyigikira abafite ubumuga, no gukoresha impano mu kuzamura abandi

Niyo Bosco umwe mu bahanga mu kwandika indirimbo nziza zirimo ubutumwa bukomeye

John Singleton Umwe mu baramyi babahanga mu buzima bwe arangwa nibyishimo bidasanzwe
Niyo Bosco umuramyi wihariye kugira impano zitandukanye zirimo gucuranga mu buryo butangaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *