New melody Choir yatumiwe mu mugitaramo kizahembura ubugingo bwa benshi
3 mins read

New melody Choir yatumiwe mu mugitaramo kizahembura ubugingo bwa benshi

Itsinda ry’abaramyi Makerubi Ministry ku bufatanye na Wells Salvation Church rigeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Ibyahishuwe Live Concert Edition 2”, kikazaba ku wa 25 Mutarama 2026. Iki gitaramo kigamije guhuza abakristo mu mwuka wo gushima Imana, gusenga no kwakira ubutumwa bufite imbaraga, binyuze mu ndirimbo n’amasengesho byateguwe ku rwego rwo hejuru.

Muri iki gitaramo, New Melody Choir, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda, ni yo izayobora umwanya w’indirimbo mu kuramya Imana. Abategura iki gikorwa batangaje ko abazacyitabira bazahabwa umwanya wo kwegera Imana no kongererwa imbaraga mu buzima bikazabera kuri Wells Salvation Church. Iki gitaramo cyitezweho kuba umunsi wihariye ku bakunzi b’umuziki wa Gospel n’abakristo muri rusange.

Indirimbo Yarambarariye yabaye ibendera rya kristo muri New Melody Choir byumwihariko muri 2025 izaba iri kurutonde rw’indirimbo zizaririmbwa mu gitaramo Cyiswe Ibyahishuwe

Itsinda rya New Melody Choir rikomeje kugaragaza uruhare rufatika mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aho rikomeje kumenyekana cyane binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ibitaramo n’indirimbo nshya zigenda zisohoka. Iri tsinda rigizwe n’abaramyi bakunzwe cyane kandi bafite impano zitandukanye, bigatuma ubutumwa bwaryo bugera kure.Vuba aha, New Melody Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yego” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel.

New Melody Choir rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda arangwa no gukora indirimbo yuzuye mo ubutumwa bwiza

Iyi ndirimbo igaruka ku kwiyegurira Imana byuzuye, kwemera ubushake bwayo no kuyivuga “Yego” mu bihe byose by’ubuzima. Ubutumwa bwayo bufite imbaraga, bukangurira abakristu kwizera Imana no kuyiringira nta gushidikanya.Indirimbo “Yego” yayobowe n’abaramyi batandukanye barimo Neema uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, hamwe n’abandi baramyi bafite amazina azwi mu muryango wa gospel.

Ubufatanye bwabo bwatumye iyi ndirimbo igira umwihariko, ihuza amajwi atandukanye mu bwumvikane n’ubwuzuzanye bushimishije amatwi.Mu buryo bw’umwuga, iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo hejuru haba mu bijyanye n’amajwi, amagambo n’imitunganyirize yayo. Ibi byagaragaje ubushake bwa New Melody Choir bwo gukomeza gutanga umuziki ufite ireme, ujyanye n’igihe, ariko unakomereze ku ntego yo kugeza ubutumwa bwiza ku mitima y’abantu.

Indirimbo Yego ya New Melody igiye kuririmbwa bwa mbere mu gitaramo gikomeye mu mugi wa Kigali

Abakunzi ba gospel bagaragaje ibyishimo n’ishimwe rikomeye nyuma yo kumva iyi ndirimbo, aho benshi bagiye bayisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga, banatanga ubuhamya bw’ukuntu yababereye umugisha. Ibi bigaragaza ko New Melody Choir ifite umwanya ukomeye mu mitima ya benshi, ndetse ko ubutumwa itanga bugira ingaruka nziza ku buzima bwa benshi.

Muri rusange, New Melody Choir ikomeje kwerekana ko ari imwe mu makorari afite icyerekezo n’intego ihamye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Binyuze mu ndirimbo nshya “Yego” n’abandi mishinga iri imbere, iri tsinda riri kwiyemeza gukomeza kuba igikoresho cy’Imana mu gukomeza kubaka imitima, gukangura ukwizera no guteza imbere umuziki wa gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *