
Manchester City igiye kwibikaho umuzamu mushya
Manchester City yagaragaje ikibazo cy’umuzamu ku munsi w’ejo mu mukino yatsinzwemo na Tottenham Hotspurs ishobora gutungurana ikibikaho umunyezamu mushya, nyuma y’uko ibiganiro hagati yayo na Gianluigi Donnarumma bigaragaza icyizere cyinshi cyo kumvikana.
Uyu munyezamu w’imyaka 26 ukomoka mu Butaliyani, aherutse gutandukana na Paris Saint-Germain nyuma yo kutishimira icyemezo cy’umutoza Luis Enrique, wanahisemo kutamushyira ku rutonde rw ’abakinnyi bagombaga guhura na Tottenham Hotspur muri Super Coupe ya UEFA.
Byemezwa ko icyo gihe cyababaje Donnarumma, afata umwanzuro wo kuva burundu muri PSG, ikipe yafashije kwegukana UEFA Champions League ya mbere mu mateka yayo mu mwaka w’imikino 2024/25.
Amakuru yizewe avuga ko Manchester City yamaze kugera kure mu biganiro n’uyu munyezamu, nubwo nta masezerano arashyirwaho umukono.
Ikinyamakuru Daily Telegraph cyemeza ko impamvu isa nk’aho iri gutinda gusoza iri gurwa ari uko ikiri gutegereza icyemezo cya nyuma cya Ederson Moraes, umunyezamu wayo wa mbere, uvugwa ku kwerekeza muri Galatasaray yo muri Turikiya.
Iyi kipe yo mu Bwongereza ifite ubushake bwo kugura Donnarumma ku kayabo ka miliyoni 40.6 z’amadolari. Nubwo hari andi makipe menshi, cyane cyane ayo mu Bwongereza, yagaragaje inyota yo kubona uyu Mutaliyani, Manchester City ni yo isa n’iri imbere mu biganiro.
Ku rundi ruhande, Paris Saint-Germain yamaze gusimbuza Donnarumma, isinyisha Lucas Chevalier w’imyaka 23 ukomoka mu Bufaransa, nk’umusimbura w’igihe kirekire.
Naho City ejo yatsinzwe ibitego bibiri ku busa isanzwe iwayo na Spurs .