
Papa wa Lamine Yamal yamaganye amakuru avugwa ku muhungu we
Umubyeyi wa Lamine Yamal yahakanye amakuru avuga ko umuhungu we yaba afite umukunzi, avuga ko ari ibihuha, ariko anasaba abafana kubaha ubuzima bwite bw’umwana we.
Lamine Yamal ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bamamaye cyane muri ruhago ku rwego rw’Isi, akaba yarakunzwe cyane muri Espagne no ku Isi hose. Mu mukino wa La Liga wahuje FC Barcelona na RCD Mallorca wabereye kuri Estadio de Son Moix, Yamal yongeye kugarukwaho cyane ku bivugwa ko yaba ari mu rukundo.
Uyu musore ukinira FC Barcelona yigaragaje cyane mu mwaka w’imikino wa 2024/2025 ubwo yafashaga Espagne kwegukana EURO 2024. Icyo gihe yari akiri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, bikomeza kumuhesha izina rikomeye.
Nyuma gato yaho, Yamal yagize ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 18, byitabiriwe n’umuhanzikazi w’Umunya-Argentine, Nicki Nicole, byahise bitangiza inkuru nyinshi zivuga ko bombi bakundana.
Kuva icyo gihe, bombi bagiye bagaragara inshuro nyinshi bari kumwe, harimo ubwo Nicki Nicole yitabiriye umukino wa Joan Gamper yambaye umwambaro wa Yamal. Nyuma kandi, mu mafoto yasohotse mu gihe Yamal yari mu biruhuko i Monaco, byagaragaye ko na ho bari kumwe.
Ubwo se wa Yamal, Mounir Nasraoui, yabazwaga kuri ayo makuru, yagize Ati: “Ibyo byose ni ibihuha n’ubusazi. Ibyo mubona ni ibintu by’abana. Ntabwo nzabaho nshunga umuhungu wanjye buri gihe ngo ndebe uwo basohokanye.”
Lamine Yamal w’imyaka 18 aravugwaho gukundana na Nicki Nicole w’imyaka 24. Ariko kugeza ubu nta n’umwe muri bo urabyemera ku mugaragaro.