Rayon Sports yafashe umwanzuro kuri Fall Ngagne ndetse na Youssou Diagne
1 min read

Rayon Sports yafashe umwanzuro kuri Fall Ngagne ndetse na Youssou Diagne

Mu gihe hashize amezi abiri, Rayon Sports itangiye imyitozo abakinnyi benshi bakomoka hanze y’u Rwanda barahageze ariko kugeza ubu Youssou Diagne ndetse na Fall Ngagne ntibaragera mu Rwanda.

Icyateye aba bakinnyi kutazira igihe harimo amafaranga bishyuzaga Rayon Sports bijyanye n’imishahara ndetse n’amafaranga iyi kipe yari ibabereyemo nyuma yo gusinya amasezerano umwaka ushize.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, aheruka gutangaza ko Youssou Diagne yari afitiwe Milliyoni zirega gato 2 mu mafaranga y’u Rwanda na ho Fall Ngagne hari amafaranga yari afitiwe yemerewe ku bitego yagombaga gutsinda.

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubuyobozi bw’abafana ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, Perezida wa Rayon Sports, yamenyesheje abafana ko aba bakinnyi bishyuwe amafaranga yose bishyuzaga iyi kipe ndetse ko kuri uyu wa kabiri baraba bageze mu Rwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi baraza kubategereza iki cyumweru nikirangira bataje ibyabo na Rayon Sports bizaba birangiye bazabareka babona amakipe abagura akazaza kuvugana na Rayon Sports kuko basigaranye umwaka ku masezerano.

Ku rundi ruhande Twagirayezu Thadee, yamenyesheje abafana ko abakinnyi 4 bagiye gutizwa mu buryo bwihuse abo ni Rukundo Abdourahman Pa Play, Ganijuru Ishimwe Elie, Assanah Nah Innocent ndetse na Ndikuriyo Patient.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *