Rwanda Leaders Fellowship ifite intego yo kwagura ibikorwa byayo by’amasengesho bikagera ku rwego rw’Umudugudu
3 mins read

Rwanda Leaders Fellowship ifite intego yo kwagura ibikorwa byayo by’amasengesho bikagera ku rwego rw’Umudugudu

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, usanzwe ufatanyana n’inzego za Leta gutegura amasengesho y’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, ufite gahunda yo kwagura gahunda yawo mu rwego rwo kwegereza abaturage amasengesho, akava  ku rwego rw’Igihugu akagera ku rwego rw’Umudugudu.

‎Ni gahunda yatangijwe ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, aho uyu muryango wateguye amasengesho ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.

‎Rev. Pastor. Dr Rutayisire Antoine wagize uruhare mu gutagiza uyu muryango, aganira n’umunyamakuru wa Tekeviziyo y’Igihugu yasobanuye ko indangagaciro z’umukirsto ari nazo umuyobozi mwiza akwiriye kugira.

‎Yagize ati “Bwari uburyo bwo kubihuza (muri ayo masengesho), ariko cyane cyane guhuza umuyobozi usenga Imana akagira indangagaciro z’umuntu wizera Imana, indagagaciro z’ubunyangamugayo, indagagaciro zo gukora umurimo unoze ndetse n’indangagaciro zo kwita ku bo ashinzwe”.

‎Ibi bishimangirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aho asobanura ko indangagaciro bakura mu Ijambo ry’Imana bakwiye kuzigenderaho banoza serivisi baha abaturage ndetse ko bizeye impunduka nziza.

‎Yagize ati “Turizera impinduka nziza kandi iganisha mu guha abaturage serivisi nziza, kwirinda amakosa tujya tugira; ruswa, kubwira abaturage nabi, kutabakemurira ibibazo uko bikwiriye n’ibindi nk’uko twabyumvishe mu Ijambo ry’Imana twabwirije,  tukabihuza n’ubuzima bwacu tubamo bwa buri munsi”.

‎Dr Barahira Willian, Umuyobozi muri  Rwanda Leaders fellowahip, avuga ko iyo bateguye amasengesho ku rwego rw’Igihugu bashobora kwakira abantu 1000 cyangwa munsi yaho, agahamya ko bahisemo kwagura ibikorwa by’amasengesho kugera ku rwego rw’umudugudu kuko iyi mibare ikiri  mike.

‎Ati “Iyo turi ku rwego rw’Igihugu dushobora kwakira abantu barenga 1000 cyangwa munsi yaho. Ariko kugira ngo twegere abaturage cyane twaramanutse kugera ku rwego rw’Intara, ku Karere ndetse no ku rwego rw’Umurenge nitubishobora tuzagera no ku rwego rw’umudugudu”.

‎Umuryango Rwanda Leaders Fellowship watangiye mu 1995, ukaba umuze imyaka 30 utegura amasengesho yo gusengera abayozi mu nzego z’igihugu.

‎Amb. Charles Murigande nawe wagize uruhare mw’ishingwa ry’uyu muryango yasobanuye ko bagize igitekerezo cyawo nyuma yo kubona ibihe biruhije Igihugu cyari kiri kunyurama, nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagambiriye gusengera abayobozi kugira babashe kugikura muri ibyo bihe.

‎Ati “Igihugu cyari kimaze gupfusha abantu barenga miliyoni abandi barenga miliyoni eshatu bahunze, abandi barakuwe mu byabo ibintu byarasenyutse. Ndetse twumvaga n’abahunze ko bari kwitegura gutera kugira ngo basenye ibirimo kubakwa. Twabonaga ibibazo u Rwanda ruhangabye nabyo bikeneye ko Imana yabyivangamo igaha abayozi b’u Rwanda imbaraga, ubwenge, umutima nama, ndetse no kureba kure”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yitabiriye amasengesho yateguwe na Rwanda Leaders Fellowship ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Abayobozi mu nzego bwite za Leta ndetse n’abikorera na bo bitabiriye aya masengesho.

Rev.Pastor. Dr Rutayisire Antoine ni umwe mu bagize uruhare mu gushinga Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *