
Arsenal izahura na Liverpool idafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi bayo!
Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal, Bukayo Saka ntago azagaragara mu mukino ukomeye wa shampiyona bazahuriramo na Liverpool ku cyumweru ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga ye y’igihugu y’u Bwongereza igomba gukina mu kwezi gutaha aho bagomba guhura na Andorra na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026.
Saka w’imyaka 23 yakomeretse imitsi yo mu gice cy’inyuma ku itako izwi nka hamstring ubwo ikipe ye yatsindaga Leeds United ibitego 5-0 ku munsi wo ku wa Gatandatu.
Amakuru ava imbere muri Arsenal yemeza ko azamara ibyumweru bine hanze y’ikibuga.Kurundi ruhande ,Martin Odegaard, kapiteni wa Arsenal, na we ntiyorohewe n’ibihe ari kunyuramo nyuma yo kuvunika urutugu muri uwo mukino.
Uyu munya-Noruveje yavuye mu kibuga agaragara nk’ufite ububabare bukomeye ndetse yagaragaye asohoka ku kibuga Emirates yikanda ku rutugu.
Nubwo Odegaard ataremezwa ko atazakina na Liverpool, Arsenal iracyafite icyizere ko we na Saka nubwo batazagaragara kuri Anifield ariko batari buze kumara igihe kinini hanze y’ikibuga.
Uyu Bukayo Saka bijyanye n’imikino myinshi amaze gukina muri iyi kipe yitirirwa abarashi bisa nkaho amaze kuba imbata y’imvune, nkaho mu mwaka ushize yamaze amezi atatu adakina kubera imvune nk’iyo yo ku itako.
Mu gihe aba bakinnyi bombi bazaba batabonetse, umutoza Mikel Arteta afite abandi bakinnyi bashya yakwifishisha barimo Viktor Gyokeres, Noni Madueke, na Eberechi Eze, bose binjiye mu ikipe muri iyi mpeshyi.
Hari kandi Gabriel Martinelli, Leandro Trossard, ndetse n’impano zikiri ntoya nka Ethan Nwaneri na Max Dowman bashobora kuziba icyuho nubwo bigaragara ko batari ku rwego rw’aba bavunitse.