Uko Umuriro w’Ivugabutumwa Wacanywe mu Rwanda: Amateka y’Abamisiyoneri n’Ihinduka ry’Ubuzima bw’Abanyarwanda
3 mins read

Uko Umuriro w’Ivugabutumwa Wacanywe mu Rwanda: Amateka y’Abamisiyoneri n’Ihinduka ry’Ubuzima bw’Abanyarwanda

Amateka y’Itangizwa ry’Ubukristo mu Rwanda n’Umusanzu w’Abamisiyoneri Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 nibwo Abamisiyoneri ba mbere b’Abazungu bageze mu Rwanda, bituma ubukristo butangira kugira urufatiro mu gihugu cyari kimaze igihe kinini kiyoborwa n’abami n’abasirikare b’abatware. Mu kwezi kwa Gashyantare 1900,

Abamisiyoneri b’Abakatorika bazwi nka Abapadiri Bera (White Fathers) bageze i Nyanza, ku ngoro y’umwami, basaba uruhushya rwo gutangira umurimo wabo.Icyo gihe, u Rwanda rwari rugeze mu bihe bikomeye by’ingaruka z’ihirikwa ry’ubutegetsi rizwi nka Rucunshu (1896), ryazamuye ku ngoma Yuhi Musinga. Uyu mwami ni we wemerereye Abakatorika gukora umurimo w’ivugabutumwa, ari na bwo inzira nshya y’ivanjiri yatangiye gukwira mu gihugu.

Mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, abakirisitu b’Abaluteriyani nabo batangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1908. Ariko intambara ya mbere y’isi (1914–1918) yahise ibakuraho, maze u Rwanda ruha agaciro ibindi bihugu by’Ababiligi kuko ari bo bari bahawe manda na Ligi y’Ibihugu yo kurutegeka.Ababiligi bazanye andi madini atandukanye.

Mu yo twavuga harimo Abaprotestanti b’Ababiligi bakiriye imirimo y’Abadage, Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, ndetse n’Abangilikani binyuze mu murimo wa Ruanda Mission Aya madini yose yatangiye akoresha uburyo bw’uburezi n’ubuvuzi kugira ngo yegere abaturage, ariko kandi yibanda cyane ku kuyobora urwego rw’abatware b’Abatutsi kuko ari bo bafatwaga nk’abafite ijambo mu gihugu.Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, abenshi mu bahindutse abakirisitu ntibari abatware ahubwo bari abahinzi b’Abahutu, bari benshi mu gihugu.

Byaje gutuma ubukristo bukwira mu byaro no mu miryango myinshi, bigaragaza ko ivugabutumwa ritari iry’abakire gusa ahubwo ryari iry’abantu bose.Mu myaka ya 1930, habaye ubwiyunge n’umwuka mushya w’ivugabutumwa watangiriye i Gahini, ku kigo cy’Abangilikani.

Uyu muvuduko wiswe East African Revival waje gukwirakwira mu bihugu byinshi by’Afurika y’Iburasirazuba, ugira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abizera no gushyira imbere indangagaciro z’ubukristu nyakuri.Mu myaka ya 1950, Kiliziya Gatolika yatangiye kugaragaza impungenge ku bijyanye n’ubusumbane bw’Abatutsi n’Abahutu. Yashyigikiye ko ubutegetsi bwimakaza amahirwe angana, ibintu byagize uruhare runini mu mpinduramatwara ya 1959, yavanyeho ingoma ya cyami, ishyiraho ubutegetsi bushya bushingiye ku bwiganze bw’Abahutu.

Icyo gihe Abangilikani n’abandi bo mu itorero ry’ububyutse bahisemo kutitambika mu bikorwa byo kwihimura ku batware b’Abatutsi. Ibi byatumye bamwe mu banyetorero, haba Abatutsi cyangwa Abahutu, bafatwa nk’abashyigikiye ingoma ya cyami, bikabatera kuba impunzi.Nyuma y’uguhirika ubwami, amadini yose yakomeje gukorana neza n’ubutegetsi bwagiye busimburana.

Ariko ibi byabaye ikibazo gikomeye mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, kuko hari aho amadini atashoboye kugaragaza ijwi rihagarika ibibi, ndetse amwe ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byayo.Nyuma ya Jenoside, amadini yagaragaye nk’inkingi ikomeye mu kuzana ubumwe, ubwiyunge no gukiza ibikomere by’abarokotse n’abagize uruhare mu byaha.

Kiliziya Gatolika ikomeje kuba ari yo ifite abayoboke benshi mu gihugu, mu gihe Abangilikani na bo bungutse abizera bashya kubera uruhare rw’abayobozi baje baturutse mu bihugu itandukanye n’abashumba bafite ishyaka kumurimo w’umwami Mana Kuri ubu, amatorero mashya ya gipentekote arimo gukura ku muvuduko ukomeye, akazana uburyo bushya bwo kuramya, gusenga no gukora umurimo w’ivugabutumwa.

Ibi byose bigaragaza ko ubukristo bwatangiye mu buryo buciriritse mu 1900, none bukaba bwarahindutse inkingi ya ngombwa mu buzima bwa politiki, imibereho n’umuco nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *