
Rayon Sports yongeye kugarukana imbaraga ku isoko
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugaragaza ko yasinyishije Rushema Chris imukuye mu ikipe ya Mukura VS ndetse inongerera amasezerano Serumogo Ally Omari nyuma yo kugura Prince Michael Musore ukomoka i Burundi.
Rushema Chris ari muri ba myugariro batanga ikizere mu Rwanda, nyuma y’igihe kirekire yari amaze mu ikipe ya Mukura VS aho yakinaga muri ba myugariro batatu umutoza Afhamia Lotfi yakoreshaga mu buryo bwe bw’imikinire bwa ba myugariro batatu.
Serumogo Ally Omari we yari amaze iminsi avugwa ku kwerekeza mu ikipe ya APR FC, gusa yahisemo gusinya amasezerano mashya muri iyi kipe y’imyaka ibiri cyimwe na Rushema Chris.
Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Océano Club de Kerkennah, Mohamed Chelly aherutse kugera i Kigali azanye na Afhamia Lotfi wemeje ko ari umukinnyi uzakinira Rayon Sports umwaka utaha w’imikino.
Rayon Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa mbere wa tariki 30 Kamena 2025, aho biteganyijwe ko Rayane Hamouimeche azatangira igeragezwa byakunda nawe akazasinya amasezerano.
Gusa nubwo bimeze bitya , Rayon Sports iracyari ku isoko aho iri kuvugwa ku mukinnyi w’Umurundi Tambwe Gloire akaba akinira ikipe ya Musongati hagati mu kibuga.