Imyiteguro y’igitaramo irarimbanyije “Abaragwa Choir”.
1 min read

Imyiteguro y’igitaramo irarimbanyije “Abaragwa Choir”.

Mu minsi ishize nibwo Abaragwa Choir babarizwa mu itorero rya ADEPR Kicukiro shell yateguje abakunzi bayo igitaramo giteganyijwe mu mpera z’umwaka. Korali Abaragwa yatangiye ivuga butumwa nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yatangiye ari korali y’abana  kugeza aho yaje kwitwa Abaragwa mu 1998. Ubu ikaba iri gutegura igitaramo bise Yadukunze urukundo live concert kizaba tariki ya 13 Nzeri 2025.

Eric Iranzi akaba perezida w’iyi korali atangaza ko iki gitaramo kigamije kubera abantu ikiraro bambukiraho bamenya imana bakava mu byaha bibatandukanya n’imana. Ikindi kandi ibi byose biri kuba nyuma yaho baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Ganira nanjye yashyizwe hanze tariki ya 12 Kamena 2025.

Iyi korali Abaragwa mu mwaka 2023 iherutse gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo cyamaze hafi icyumweru, abari bitabiriye iki gitaramo baharonkeye byinshi kuko bafashijwe kumva neza ububasha bw’Imana ndetse basobanukira imbaraga zayo bakangurirwa kwakira yesu nk’umwami n’umukiza.

Si ibyo gusa kandi muri iryo vuga butumwa Abaragwa bafatanyije n’andi makorali atandukanye twavuga nka Ebenezer Choir ya ADEPR Karugira, Abarinzi Choir ya ADEPR Ruturusu, Gibeoni Choir ya ADEPR Murambi, Umuseke Choir ya ADEPR Nyamata na Shiloh Choir ya ADEPR Muhoza.

Muri iki gitaramo ijambo ry’Imana ryahawe intebe n’umwanya uhagije kuko cyari kitabiriwe n’abakozi b’imana nka Rev. Jonathan Mutima, Ev. Jean Paul Nzaramba, Ev. Vedaste, hamwe na Ev. Niyomugabo Anicet, aba bakozi b’Imana inkunga yabo muri iki gitaramo yabaye ingenzi cyane kuko bafashije abari bitabiriye icyo gitaramo kwegerana n’Imana binyuze mu masengesho no kubakangurira gusenga, dore ko mbere na mbere ari Imana.

Abaragwa choir bafite indirimbo bakoreye amashusho yitwa Ganira nanjye, iyi ndirimbo ikaba ikomeje kuryohera benshi bitewe n’amagambo meza ndetse n’ubutumwa bwiza buyikubiyemo. Uwiteka niwe ngabo yacu kandi ni we cyubahiro cyabamumenye, ujye uhora uganira nange mwungeri mwiza ijwi ryawe riturisha umutima wanjye, undagiye ntabwo ntazimira Data.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *