
Abazakorana na Shema Fabrice perezida mushya wa FERWAFA
Shema Ngoga Fabrice, yatorewe kuba umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gihe kingana n’imyaka ine asimbuye Munyantwali Alphonse.
Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025, mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena Hotel, mu mugi wa Kigali.
Shema yari perezida w’ikipe ya AS Kigali, akaba yatowe n’abanyamuryango ba FERWAFA 51 muri 53 bitabiriye iyi nama, abandi 2 bo bafashe umwanzuro wo kudatora.
Abo bazakorana!
- Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore: Gicanda Nikita
- Ushinzwe Amategeko: Me Ndengeyingoma Louise
- Komiseri ushinzwe Ubuvugizi: Lt Col Mutsinzi Hubert
- Ushinzwe Imisifurire: Hakizimana Louis
Shema Fabrice yari amaze imyaka itandatu ari Perezida wa AS Kigali, akaba mu bihe bitandukanye yarayifashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse n’Igikombe cya Super Cup cya 2022.
Yinjiye muri FERWAFA asimbuye Munyantwali Alphonse wari muri izi nshingano yahawe kugira ngo asoze inshingano za Mugabo Olivier weguye habura imyaka ibiri ngo asoze manda ye.