
Bruno Fernandes akomeje guheka Manchester United!
Bruno Fernandes yongeye guhesha ikipe ye icyubahiro ubwo yatsindaga igitego cy’intsinzi ku munota wa 97′ w’umukino, cyahesheje Manchester United amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza, batsinze Burnley ibitego bitatu kuri bibiri (3-2) kuri Old Trafford.
Uyu mukapiteni wa United yari aherutse guhusha penaliti mu mukino wa Fulham, ariko yagarutse afite icyizere, atsinda neza penaliti nyuma y’uko Amad Diallo akoreweho ikosa na Jaidon Anthony wa Burnely mu rubuga rw’amahina.
Iki ni igitego cyazamuye cyane ibyishimo by’abafana b’iyi kipe, bijyanye n’uko cyaje mu minota y’inyongera ubwo benshi batekerezaga ko amakipe yombi agiye kugabana amanota.
United yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Josh Cullen ku munota wa 27′, ariko Burnley yaje kugombora ibitego bibiri biciye kuri Lyle Foster ku munota wa 59′ no kuri Anthony ku wa 66′, nyuma y’uko umunya- Cameroun, Bryan Mbeumo nawe yongera kubabaza Burnley mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.
Uyu ni umukino wihutaga cyane ndetse igihe cyari hagati y’igitego cya Mbeumo n’icya Foster cyari amasegonda 93 gusa, kikaba ari kimwe mu byatumye umukino ugira impinduka nyinshi kandi zidasanzwe.
Benjamin Sesko nawe uri mu bitezweho byinshi ku ruhande rw’iyi ikipe y’I Carrington nawe yaje kwinjira mu kibuga agerageza uburyo bwashobora kuvamo ibitego bibiri by’umutwe mu minota ya nyuma, ariko byose birenga izamu.
Nyuma yaho ni bwo Fernandes yaje gukora itandukaniro, atera penaliti yatumye United yegukana intsinzi ikomeye mbere y’ikiruhuko mpuzamahanga.
Iyi ntsinzi yazamuye United ku mwanya wa 9 mu gihe Burnley ya Scott Parker yisubiye ku mwanya wa 11, aho iyi ari yo ntsinzi yabo ya kabiri batsinzwe kuva shampiyona yatangira nyuma yo kwisasirwa na Spurs mu ntangiriro za shampiyona .
Mu bushakashatsi bwuje imibare dukesha ikinyamakuru Opta, igitego cya Fernandes cyaje ku munota wa 96:10, kikaba ari icya kane kije gitinze mu mateka ya Premier League. United kandi yabaye ikipe ya mbere mu mateka aho ibitego byabo bibiri bya mbere by’umwaka byombi ari iby’itsinzwe nyuma y’uko no ku mukino wa Fulham bitsinze .