
Rayon Sports yongereye imbaraga mu ikipe!
Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 yitegura gutangira, ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro ikomeye mu rwego rwo kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino uzaba urimo amarushanwa akomeye arimo na CAF Confederation Cup.
Muri iyo myiteguro, Rayon Sports yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri n’umukinnyi Asman Ndikumana, rutahizamu ukomoka mu Burundi. Uyu musore yari amaze iminsi akora igeragezwa muri iyi kipe, gusa kuri uyu munsi nibwo yemeje abatoza ndetse n’ubuyobozi byavuyemo ko asinyishwa.
Asman Ndikumana, wigeze gukinira amakipe arimo Gençlik Gücü yo muri Turikiya, Bumamuru FC ndetse na Aigle Noir FC yo mu Burundi, aje kuziba icyuho cyasizwe na Jean Otos Baleke.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rayon Sports yari yaramaze igihe ishaka kumusinyisha imuvanye muri TP Mazembe, ariko ibyangombwa ntibyabonekera ku gihe.
Binyuze muri ubu busimburane bwihuse, Gikundiro yagaragaje ubushake bwo kubaka ikipe ikomeye izahangana ku rwego mpuzamahanga.
Ni nyuma y’uko andi mahitamo yari ahari, nka Chadrak Bingi Belo wakiniraga DCMP na Fall Ngagne, atagaragaje urwego rwifuzwaga, dore ko umwe atarakira imvune naho undi atari yizewe mu mikinire.
Rayon Sports kandi ifite umukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri, aho izacakirana na Vipers SC yo muri Uganda. Uyu mukino ni kimwe mu bizakoreshwa n’abatoza bayo mu gutegura ikipe izatangira shampiyona ku itariki ya 13 Nzeri ikina na Kiyovu Sports.