Rev. Baho Isaie yashimangiye ko kubona Theo Bosebabireba i Kabarondo ari ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu
3 mins read

Rev. Baho Isaie yashimangiye ko kubona Theo Bosebabireba i Kabarondo ari ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu

Rev. Baho Isaie yashimangiye ko kubona Theo Bosebabireba muri Kabarondo, ari ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu. Yabivuze mu giterane gikomeye kiri kubera i Kabarondo muri Kayonza, kikaba cyarahujwe n’igiterane ngarukamwaka “Rwanda Shima Imana 2025”.

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council], kiri kubera muri Kayonza i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. Cyatumiwemo abahanzi Theo Bosebabireba na Rose Muhando.

Mu gihe abanyarwanda bose bari mu giterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana 2025 kiri kubera #MuGihuguHose kuwa 29-31 Kanama 2025, abateguye igiterane cya Kabarondo barangajwe imbere na Rev. Baho Isaie Uwihirwe bahisemo kugihuza na Rwanda Shima Imana 2025 aho bashyiraho umwanya wihariye wo gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda.

Rev Baho Isaie yabwiye InyaRwanda ati: “Tuzasoza dushima Imana kuko turi no mu bihe by’igiterane cya Rwanda Shima Imana iba ku rwego rw’igihugu, hari umwanya twateganyije wo gushima Imana ku byo yakoze n’ibyo ikomeje gukora ku gihugu cyacu.”

Ku munsi wa mbere w’iki giterane, Ev. Dr. Ren Schuffman, Umwisiraheli akaba n’Umunyamerika, yabwiye imbaga y’abitabiriye ko amaze kuzenguruka ibihugu byinshi bya Afurika ariko ko nta gihugu na kimwe yigeze abona kimeze nk’u Rwanda. Yashimye cyane isuku, umutekano ndetse n’imiyoborere myiza y’u Rwanda, avuga ko Imana yamubwiye ko iki ari cyo gihe cy’u Rwanda.

Ati: “Nabonye igikundiro cy’Imana kiri kuri iki gihugu. Ndabona u Rwanda rugeze igihe cyo kohereza abavugabutumwa benshi hanze yarwo. Imikorere n’ubuyobozi bigezweho nabonye hano byanejeje cyane.”

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène (Theo Bosebabireba) yataramiye imbaga yari yuzuye ikibuga cya Rusera, i Kabarondo. Byari ibihe bidasanzwe kuko ari mu karere yavukiye kandi ni naho yamenyekaniye mbere mu buzima bushaririye bwa mayibobo.

Mbere y’uko Theo Bosebabireba afata indangururamajwi, Rev. Isaie Baho, Umuyobozi wa Baho Global Mission yateguye iki giterane, yabwiye abari aho ati: “Aha ni ho Theo Bosebabireba yabereye Mayibobo, ariko uyu munsi agarutse nk’umuntu uhimbaza Imana, yambariye incocero none ubu yambariye inkindi. Ni ikimenyetso cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu.”

Theo Bosebabireba mu buhamya bwe, avuga ko mu myaka ya kera yabaye mu buzima busharira aho yabaye mayibobo ku muhanda, acuruza ubunyobwa ku muhanda ndetse avuga ko yari yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, ariko Imana iza kumugirira neza imwicazanya n’ibikomangoma. Muri Kabarondo ni ho yatangiriye ubuzima bwo kuba ku muhada, aza kubukomereza no muri Kigali.

Ati: “Nta kintu kibi kijya kiba cyiza, ibihe byose bitari byiza ni bibi kuri njyewe. Aho ibintu byambereye bibi kurusha ibindi ni igihe nari mayibobo mu mujyi wa Kigali. Ubuzima bwambereye bubi kurusha ubundi. Icyo gihe nabaga mu buzima bushaririye cyane kuko hajemo gufungwa, hazamo gukubitwa, nabonaga ko amaherezo nshobora no gupfa. Nabagamo mu bukene, nararaga ku muhanda, kunywa ibiyobyabwenge, gufungwa n’ibindi. Byari bibi cyane ariko ibyo naboneye ku muhanda byo byari bibabaje.”

Yaje kwigobotora ubu buzima yakira agakiza ndetse aza guhinduka umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Ati, “Kwigobotora ubuzima bubi ntabwo byahise byizana, nabanje gukizwa, menya Imana. Maze gukizwa ni bwo natangiye kugira imyumvire irimo no kwizera Imana. Niho nahereye mba umukristo, ntangira kuririmba muri korali nyuma ntangira kuririmba ku giti cyanjye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *