Nigeria nyuma yo gutsinda Amavubi yavunikishije umukinnyi ngenderwaho
1 min read

Nigeria nyuma yo gutsinda Amavubi yavunikishije umukinnyi ngenderwaho

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, nibwo hamenyekanye amakuru yuko  rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria [Super Eagles], Victor Osimhen  atazagaragara mu mikino ukomeye Super Eagles izahuramo na Afurika y’Epfo, nyuma yo kugira imvune yakuye mu mukino waraya ubahuje n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda [Amavubi].

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, wari uwo ku munsi wa karindwi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Wabereye kuri Sitade ya Godswill Akpabio iherereye muri Leta ya Uyo muri Nigeria , aho u Rwanda rwari rwakiriwe na Nigeria mu mukino witabirwe n’abafana benshi.

Byageze ku munota wa 28, Niyomugabo Claude ukina ku ruhande rw’ubumoso rw’ Amavubi yagonganye na Osimhen washakaga kumusiga ngo atere mu izamu.

Niyomugabo yamubangamiye anamukuraho umupira awohereza muri koruneri, ariko icyo uku gundagurana kwasize Osimhen agize ikibazo cy’imvune.

Nubwo yagerageje gukomeza gukina, nyuma y’iminota irindwi gusa, ku munota wa 35, Osimhen ubwe yasabye gusimburwa. Yahise asohoka mu kibuga, asimburwa na Cyriel Dessers.

Mu itangazo ryasohowe na muganga mukuru wa Super Eagles mu gitondo cyo ku Cyumweru, byemejwe ko uyu mukinnyi wa Galatasaray S.K yo muri Turukiya yagize imvune yatumye agomba kujya kwitabwaho, bityo bigatuma azasiba umukino ukurikiraho uzahuza Nigeria na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.

Uwo mukino utegerejwe na benshi, ni wo Nigeria izaba isabwa gutsinda nta kabuza niba ishaka kugira icyizere cyo kubona itike izayijyana mu Gikombe cy’Isi kizabera mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *