Marcus Rashford ashobora kuva muri Barcelona hadateye Kabiri!
1 min read

Marcus Rashford ashobora kuva muri Barcelona hadateye Kabiri!

Inzozi za Marcus Rashford zo gukinira Barcelona zishobora guhinduka ikindi kigeragezo kibi, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Espagne.

Itangazamakuru ryo muri Catalonia rivuga ko ikipe ya Barça iri gutekereza kugarura Rashford muri Manchester United.

Rashford yatangiye neza mu mikino ya gicuti, ariko kugeza ubu ntabwo aratsinda cyangwa ngo atange umupira wavuyemo igitego muri La Liga. Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba Barça batamwiyumvamo, ndetse ngo amasezerano ashobora guseswa mbere y’uko Noheli igera.

Ibi biramutse bigenze bityo, Rashford yagaruka i Old Trafford hakiri kare, nubwo Barça yaba igomba kwishyura miliyoni £4.3 kuri Man Utd kubera kurangiza amasezerano mbere y’igihe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yakiniye Barca ku ntizanyo y’umwaka umwe, harimo n’amasezerano yo kumugura kuri miliyoni £30. Yagiye muri Barça nyuma y’uko ikipe itabonye Luis Diaz wa Liverpool na Nico Williams.

Umutoza mushya Hansi Flick yizeye ko azongera kubyutsa Rashford, ariko mu mikino itatu ya mbere ntabwo yigeze yemeza abafana n’abayobozi. Mu mukino wa La Liga bakinnyemo na Levante, Flick yahisemo kumusimbuza mu gice cya mbere.

Nubwo byagenze bityo, Flick yavuze ko agifitiye Rashford icyizere, avuga ko akiri umukinnyi ushobora gufasha ikipe.

Gusa igitutu kirimo kwiyongera, kuko Perezida Joan Laporta na Sporting Director Deco batigeze bemera neza umwanzuro wo kumuzana.

Ubu Rashford afite ibyumweru bike cyane byo kugaragaza ko akwiye kuguma muri Barça, cyangwa agataha i Manchester izina rye risubiye hasi kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *