“NINDE?”: Indirimbo ya la source Choir iri kuri album Rumuri,Itegerejwe nk’umuzingo w’amashimwe n’imirimo y’Imana
3 mins read

“NINDE?”: Indirimbo ya la source Choir iri kuri album Rumuri,Itegerejwe nk’umuzingo w’amashimwe n’imirimo y’Imana

La Source Choir Igiye Gusohora Indirimbo Nshya “NINDE?”Korali La Source yo mu mujyi wa Gisenyi, ikorera muri Paruwasi ya Mbugangari ADEPR, ururembo rwa Rubavu, ikomeje urugendo rw’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Nyuma y’imyaka myinshi , iyi korali iritegura gusohora indirimbo nshya yitwa “NINDE?”, ikaba iri kuri album yabo ya gatanu bise Rumuri, bakomeje gukora muri uyu mwaka wa 2025.

La Source Choir ni imwe mu makorali akunzwe mu Rwanda, yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 1999,ikaba yaragiye ishyira hanze album zitandukanye zigaragaza urugendo rwayo mu guhesha Imana icyubahiro. Album yabo ya mbere Tuzanye Inkuru Nziza yasohotse mu 2016, ikurikirwa na NTIWIGEZE UDUTERERANA mu 2019, hanyuma mu 2021 basohora Isooko, mu 2023 bakurikizaho Narababariwe, ubu bakaba bageze kuri album ya gatanu yitwa Rumuri.

Album Rumuri igizwe n’indirimbo 7 zifite ubutumwa bukomeye bushingiye ku Ijambo ry’Imana, bwibutsa abantu ko Kristo ari we rumuri rw’isi (Yoh 8:12). Indirimbo “NINDE?” izaba iya kabiri kuri iyo album, biteganyijwe ko izasohoka mu cyumweru gitaha, ikaba yitezweho kuba igisubizo cy’imitima y’abantu benshi bakeneye gusobanukirwa kristo Yesu Indirimbo “NINDE?” igamije guha igisubizo cy’ubuzima bw’umwuka, igaragaza ko nta wundi wabasha gutanga agakiza uretse Yesu Kristo wenyine.

Ni indirimbo ishingiye ku byanditswe bivuga ngo: “Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?” (Abaroma 8:35), ikaba igamije guhumuriza abacitse intege no guhamya imbaraga z’Imana zihora zihagarara ku ruhande rw’abayizera.Umwihariko wa La Source Choir ni uburyo ihuza amajwi asukuye, injyana igezweho, n’ubutumwa buhanitse buturuka mu Ijambo ry’Imana.

Ni korali yagiye igaragara nk’ishingiro ry’ihumure ku baramyi, aho indirimbo zabo nka “NTIWIGEZE UDUTERERANA”na “MBONA ABERA” zakomeje guhesha benshi imbaraga zo gukomeza urugendo rwo gukiranuka.Uretse kuririmba, iyi korali ifite umurongo wihariye wo kubaka umuryango nyarwanda mu buryo bw’umwuka.

Ibihangano byabo bihora byibanda ku kwizera, kubaho mu butungane, no guhumurizwa mu rugendo rwo kwera, bigatuma benshi basubiza amaso inyuma bakibuka ko Imana ari yo soko y’ibyiza byose.

Kuva mu ntangiriro kugeza ubu, umurimo wa La Source Choir wagiye ukura, ukagera no hanze y’u Rwanda binyuze mu mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Instagram (@lasource\_choir\_gisenyi) na Twitter/X (@lasourcechoir), aho abarenga imbibi z’u Rwanda bakomeza gukurikirana ibikorwa byabo.

Ibi bigaragaza ko ijwi ry’ivugabutumwa ridafungwa n’aho umuntu abarizwa, ahubwo rigera kure hose nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga ngo: “Inkuru nziza y’Ubwami izabwirizwa mu isi yose kugira ngo ibe gihamya ku mahanga yose, hanyuma imperuka izaza” (Mat 24:14).

Album Rumuri ni ikimenyetso gikomeye cy’uko La Source Choir ikomeje kuba igikoresho cy’Imana mu guhindura imitima no kugeza urumuri mu buzima bw’abantu. Iyo album ikomeje gutegerezwa murib2025, ikaba yitezweho gusiga urwibutso mu mateka y’ivugabutumwa ry’indirimbo mu Rwanda no hanze yarwo.

Indirimbo “NINDE?” ikomeje gutegerezwa n’abaririmbyi n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana nk’igihangano kizongera gushimangira urukundo rw’Imana muri La Source Choir bwo guhuza indirimbo zigezweho n’ukuri kwa Bibiliya. Ni urugendo rwo gusubiza abantu ku nkomoko, aho Yesu Kristo ari we rukumbi waducungura, akaba ari we rumuri rudacika.

La Source Choir Yitegura Gusohora Indirimbo Nshya “NINDE?”

La Source Choir Yatangaje Indirimbo Nshya “NINDE?” Kuri Album Rumuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *