1 min read

Nepali: Ifungwa ry’imbuga nkoranyambaga ryatumye 13 bahasiga ubuzima

‎Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko mu gihugu cya Nepali nibura abantu 13 bamaze gupfa mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’uko imyigaragambyo yamagana icyemezo cya guverinoma cyo gufunga imbuga nkoranyambaga biteje gusakirana hagati y’abigaragambya n’inzego z’umutekano.‎‎

Abantu ibihumbi byitabiriye iyi myigaragambyo biganjemo Urubyiruko ruzwi nka “Generation Z”, hafi y’inteko ishingamategeko iherereye i Kathmandu, baramagana icyemezo cyo gufunga imbuga nka Facebook, X (Twitter), na YouTube.‎‎

Guverinoma yavuze ko ifungwa ry’izi mbuga bigamije kurwanya amakuru y’ibinyoma azitambutswaho, amagambo yimakaza urwango, ndetse n’uburiganya bukorerwa kuri murandasi.‎‎

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo arimo “Funga ruswa, si imbuga nkoranyambaga”, “Hafungurwe imbuga nkoranyambaga”, na “Urubyiruko rurwanya ruswa.”‎‎

Bamwe muri bo bavuze ko bari mu myigaragambyo barwanya imiyoborere y’igitugu bavuga ko guverinoma yashyizeho.

‎‎Shekhar Khanal, umuvugizi wa polisi, yabibwiye AFP ko ubwo imyigaragambyo yageraga ahantu habujijwe hafi y’inteko ishingamategeko, bamwe mu bigaragambya basimbutse urukuta bajya imbere bituma bakoresha uburyo bubakumira.‎‎

Yagize ati: “Twatangiye gukoresha ibyuka biryana mu maso n’amazi nyuma y’uko abigaragambya binjiye mu gace kabujijwe.”

‎‎Mu cyumweru gishize, inzego z’ubutegetsi zasabye ko imbuga nkoranyambaga 26 zifungwa, kuko zitubahirije itariki ntarengwa yo kwiyandikisha muri Minisiteri y’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho ya Nepali.

‎‎Guhera ku wa Gatanu, abakoresha izo mbuga batangiye kugira ibibazo mu kuzijyaho, nubwo bamwe batangiye gukoresha uburyo bwo kubona Murandasi buzwi nka ‘VPN’ kugira ngo babashe kuzigeraho.‎‎

Kugeza ubu, imbuga ebyiri muri izo 26 ni zo zimaze kongera gufungurwa nyuma yo kwiyandikisha muri minisiteri nyuma y’ifungwa.‎‎

Guverinoma ya Nepali ivuga ko itari gufunga imbuga nkoranyambaga burundu, ahubwo ko igamije kuzihuza n’amategeko y’igihugu.‎‎

N’ubwo Nepali yahagurukiye imbuga nkoranyambaga , zirakunzwe cyane kuko nka Instagram ifite abayikoresha babarirwa muri za miliyoni, bayifashisha mu kwidagadura, kumenya amakuru, no gukora ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *