“Never give up” ni igitabo kiri kumurikwa na Bishop Dr. Emmanuel Musinga mu Rwanda
Bishop Dr. Emmanuel Musinga, umuyobozi w’itorero uzwi ku ruhare rwe mu buyobozi bushingiye ku gukorera abandi (Servant Leadership), yageze mu Rwanda aho yaje kumurika ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Never Give Up”.
Ibirori byo kumurika iki gitabo cye bizahurirana n’igikorwa cyiswe “Servant Leadership Conference Dinner”, bikazaba ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama, guhera saa cyenda z’umugoroba (3:00 PM).
Iki gikorwa cyitezweho guhuriza hamwe abayobozi batandukanye, abapasiteri, abacuruzi n’abandi banyacyubahiro, aho bazaganira ku ndangagaciro z’ubuyobozi bufite intego yo gukorera abandi, no gukura amasomo mu gitabo Never Give Up, gikangurira abantu kudacika intege n’iyo bahuye n’ibigeragezo bikomeye.
Bishop Dr. Musinga, uzwiho gukunda no gushima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, agaragaza ko uru ruzinduko rwe mu Rwanda rugamije gusangiza abantu ubutumwa bw’ihumure, ukwihangana no gukomeza guharanira intego n’icyizere cy’ejo hazaza heza.
Bishop Dr. Emmanuel Musinga uri kubarizwa mu Rwanda, yavutse mu 1977 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ni umukozi w’Imana witanze byimazeyo, wahinduye umuhamagaro we intego nyamukuru y’ubuzima bwe.
Ni umuvugabutumwa mpuzamahanga, umwanditsi w’ibitabo, ndetse n’umuyobozi ufite icyerekezo, uzi neza aho ava n’aho ajya. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) mu Buyobozi bwa Gikirisitu (Christian Leadership) yakuye muri New Covenant University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bishop Dr. Musinga ni we washinze Grace Tabernacle Ministries, itorero rikomeye rifite amashami atandukanye hirya no hino ku isi, cyane cyane muri Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Indianapolis).
Nk’umuvugabutumwa mpuzamahanga n’umujyanama w’abantu, Dr. Musinga yahinduye ubuzima bwa benshi ku migabane itandukanye abinyujije mu ivugabutumwa ryiza, amahugurwa y’ubuyobozi, no mu bitabo birenga bitatu by’ihumure n’isanamitima, birimo n’igitabo cye kizwi cyane cyitwa “Don’t Give Up (Wicika Intege)”.
Kubera ukuri kwe, gukunda abantu no guharanira ubutabera, Bishop Dr. Musinga afatwa na benshi nk’umubyeyi wo mu mwuka. Azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu ruhame nk’umuntu utarya indimi, uhagurukira kurwanya akarengane aho kaba kari hose, mu buryo bwose bushoboka.
Dr. Emmanuel Musinga yashakanye na Clementine Nyiramberwa Musinga, bafitanye abana batandatu, bose bakorera Imana bafite umwete, ubumwe n’intego imwe yo kuyihesha icyubahiro.

