Nyuma yo gutaramira i Kigali, Zoravo ageze kure imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe cya PDX Festival
2 mins read

Nyuma yo gutaramira i Kigali, Zoravo ageze kure imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe cya PDX Festival

Nyuma yo kwitabira igitaramo gikomeye cyo kuramya “In Christ Now Worship Experience” cyabereye i Kigali, cyateguwe na Tracy Agasaro na René Patrick, umuramyi Zoravo (Harun Laston)wo muri Tanzania akomeje kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muramyi uzwiho ibihe bikomeye byo kuramya ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe giteganyijwe mu ntangiriro za 2026.Zoravo ari mu bazitabira PDX Festival, igitaramo cyagutse giteganyijwe kuba tariki 16 Mutarama 2026, kikazabera kuri Mji Mwema Grounds, Kigamboni, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM) kugeza bukeye. Iki gitaramo kizitabirwa kandi n’abandi bahanzi bakomeye barimo Henrick Mruma kikaba kizaba ku buntu, bigaragaza intego yo kugeza ubutumwa bwa gospel ku bantu benshi bishoboka.

Uku kugaruka kwa Zoravo mu bitaramo bikomeye bije nyuma yuruzinduko rwe mu Rwanda, byerekana uko umurimo we ukomeje kwiyongera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Igitaramo kizahuza abaramyi bakunzwe muri East Africa cyongerewemo impano nshya

Mu gitaramo aherutse gukoreramo i Kigali, yakiriye abantu benshi binyuze mu bihe byimbitse byo kuramya, aho benshi bagaragaje ko ubwitabire n’ingaruka z’icyo gitaramo byari bikomeye bikaba ibihe byiza kuri benshi Abategura PDX Festival batangaje ko imyiteguro igeze kure, kandi ko gutumira Zoravo biri mu rwego rwo guhuza abaramyi bafite umurimo ufatika mu ivugabutumwa. Bavuze ko indirimbo ze n’uburyo ayobora ibihe byo kuramya bihura n’icyerekezo cy’iki gitaramo, kigamije kuzana impinduka mu buzima bw’abantu binyuze mu muziki wa gospel.

Zoravo ubwe yakomeje kugaragaza ko afite icyerekezo cyo gutsinda imipaka y’indimi n’ibihugu, akageza ubutumwa bwa Yesu Kristu ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’ibitaramo yakoreye mu Rwanda, yavuze ko yakiriye inkunga ikomeye n’urukundo rwinshi, bikaba byaramuteye imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rw’ivugabutumwa binyuze mu muziki.

Umuramyi Zoravo akomeje kwagura urugendo rwe rw’ivugabutumwa muri Afurika

Mu gihe abakunzi ba gospel bakomeje kwitegura PDX Festival, biragaragara ko uru ruhererekane rw’ibitaramo rwatangiriye i Kigali rukomereza muri Tanzania ruri gushyira Zoravo ku rwego rwo hejuru mu baramyi bo muri Afurika y’Iburasirazuba Abakunzi b’umuziki wo kuramya bteguye ibihe bidasanzwe by’amasengesho, kuramya, n’ijambo ry’Imana, mu gitaramo cyitezweho byinshi mu ntangiriro za 2026.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Zoravo yatangaje ko yishimiye ubutumire ma gahunda ya PDX FESTIVAL

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *