Gisubizo Ministries yatangije ibihe byihariye byo kwiga Bibiliya bigamije kubaka abaramyi bukuri
Gisubizo Ministries yo mu mujyi wa Kigali, mu Rwanda, yatangiye ku mugaragaro ibihe byihariye byo kwiga Bibiliya bigamije gufasha abakristo, by’umwihariko abaramyi, gusobanukirwa neza ijambo ry’Imana no kurigira umusingi w’ubuzima n’umurimo wabo wa buri munsi.
Iyi gahunda nshya yitezweho kuzamura urwego rw’ubumenyi bwa Bibiliya no gushimangira ukuri mu murimo wo kuramya.Ibi bihe byo kwiga Bibiliya byashyizweho mu rwego rwo gusubiza ku cyifuzo cy’abantu benshi bagaragazaga inyota yo kumenya neza ijambo ry’Imana, cyane cyane abaramyi bakunda kugaragara mu bikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Gisubizo Ministries igaragaza ko kuramya nyakuri bigomba gushingira ku kuri kwa Bibiliya, si ku mpano gusa, ahubwo no ku mico n’imyitwarire ihuje n’ijambo ry’Imana.

Abaramyi bagiye kungukira mu masomo mashya ya Bibiliya yatangijwe na Gisubizo Ministries Kigali
Mu masomo atangwa muri iyi gahunda, hibandwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo ukuri kuranga umuramyi, imyitwarire ikwiriye uwitangiye Imana, ubusobanuro bwimbitse bw’indirimbo zo kuramya, ndetse n’uko umuco wo kuramya ugomba kugaragarira mu buzima bwa buri munsi. Ibi bigamije gufasha abaramyi kuba urugero rwiza mu itorero no mu muryango nyarwanda muri rusange.Aya masomo ayoborwa na Manzi Alex, umwigisha wamenyerewe mu gusobanura ijambo ry’Imana mu buryo bwumvikana kandi bwimbitse.
Abitabiriye iyi gahunda bagaragaza ko ubuyobozi bubafasha kumva Bibiliya mu buryo bushya, bukabafasha no kuyishyira mu bikorwa mu buzima bwabo n’umurimo wabo wa gikirisitu.Gisubizo Ministries isanzwe izwi cyane nk’itsinda riririmba indirimbo za gospel zuzuyemo ubutumwa bwiza, zikora ku mitima ya benshi kandi zigatera abantu kwigera Imana.
Uretse umuziki, iyi ministry igaragaza ko ifite intego yo gutoza no kubaka abantu mu buryo bwuzuye, haba mu by’umwuka, mu myitwarire no mu bumenyi bw’ukuri kwa Bibiliya.Iyi gahunda yo kwiga Bibiliya iba buri wa mbere no ku wa gatanu, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa moya n’igice, ikabera kuri Healing Center i Kigali.Gisubizo
Ministries irahamagarira abakristo bose, by’umwihariko abaramyi n’abifuza gukura mu by’umwuka, kwitabira ibi bihe byiza byo kwiga Bibiliya no kwiyubaka mu kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.

