
Alicia na Germaine basigiye abakunzi babo impamba mbere yo gusubira kwiga
Mu karere ka Rubavu havutse impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari bo Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine bavukana ndetse bakaba basanzwe bakorera umuziki mu itsinda ryabo ryitwa Alicia & Germaine.
Aba bana b’Imana bamaze igihe gito mu muziki, ariko bageze ku rwego rwo guhembwa nk’“Umuhanzi mwiza wa Gospel” mu bihembo bya Rubavu Music Awards byatanzwe muri Gicurasi 2025.Aba bakobwa bafashwa n’umuryango wabo cyane cyane se Innocent Ufitimana ubacungira ibikorwa byabo binyuze muri ABA Music.

Alicia na Germaine: Abavandimwe b’i Rubavu batangiye kwandika izina rikomeye muri Gospel
Iryo tsinda niryo ribafasha gutunganya indirimbo no kuzishyira ku isoko, rikabaha umusingi ukomeye wo gukomeza guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.Muri iki gihe, mbere yo gusubira ku mashuri yabo, Alicia na Germaine bashyize hanze urutonde rw’indirimbo zose bakoze kugeza ubu, aho harimo izakunzwe nka Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure, Uriyo ndetse na Ndahiriwe.
Aba baramyi bavuga ko izi ndirimbo bazisigiye abakunzi babo nk’impamba yo gukomeza kubaherekeza mu rugendo rwo kuramya Imana.Indirimbo zabo zirangwa n’ubutumwa buhumuriza imitima, bukomeza kwizera ndetse bugatera abantu kwiyegurira Imana.
Urugero ni indirimbo “Ndahiriwe” N’ubwo bafite impano ikomeye mu muziki, aba bakobwa bombi bafite n’inzozi zikomeye mu masomo. Alicia ari kwiga (medicine and surgery) muri Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Germaine ari kwiga indimi n’ubuvanganzo (languages and literature). Bavuga ko kubasha guhuza ishuri n’umuziki ari umugisha, kandi ko byose babikora kubera Imana ihora ibaha imbaraga.
Mu gihe gito bamaze mu muziki, bamaze kugera ku rwego rwo kuba bategura gukora album yabo ya mbere igikorwa gishimangira ko umuziki wabo urimo gukura kandi ufite ejo hazaza heza. Ni urugero rufatika rw’uko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuzamura umurimo w’Imana.
Aba baramyi kandi bakomeje kugarurira icyizere abakunzi b’umuziki wa gospel mu Rwanda, aho buri ndirimbo yabo iba ifite ubutumwa bwimbitse, bukora ku mutima w’umuntu wese uyumva. Ni urufatiro ruhamye rwo gukomeza kuzana abantu benshi kuri Yesu binyuze mu ndirimbo.
Ubugingo mu ndirimbo: Uko Alicia na Germaine bakomeje kuzana abantu kuri Yesu
Alicia na Germaine bavuga ko indirimbo zabo ari uburyo bwo gusubiza Imana icyubahiro no kugaragaza ineza yayo mu mibereho yabo. Biyemeje gukomeza guharanira ko umuziki wabo utazigera ubura umurongo w’ukuri, ahubwo ugakomeza kuba ubuhamya buzana agakiza mu bantu.
Icyizere cyabo ku rugendo rw’umuziki ni uko bizagera aho bagakomeza kuba icyitegererezo, bakarushaho kuzana imbaga nyinshi imbere y’Imana. Abakunzi babo bo mu Rwanda no hanze biteguye gukomeza kubashyigikira mu muziki n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
