FIFA yagaragaje umwanya Amavubi ariho ku rutonde rushya
1 min read

FIFA yagaragaje umwanya Amavubi ariho ku rutonde rushya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya 127 ku rutonde ngarukakwezi rusohorwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rwasohotse kuri uyu wa Kane wa tariki 18 Nzeri 2025, nyuma y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo uyu mwanya utahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’iyo mikino, amanota y’u Rwanda yazamutseho 8.03, agera kuri 1,133.50, ibintu bigaragaza intambwe nto ariko ifatika.

Amavubi aheruka gukina imikino ibiri ikomeye: yakiriwe na Nigeria itsindwa igitego 1-0, nyuma itsinda Zimbabwe ku gitego kimwe ku busa, umukino wakiniwe muri Afurika Y’Epfo. Ibi byayifashije gukomeza gusigasira umwanya wayo mu ruhando mpuzamahanga nubwo hakiri urugendo rurerure.

Ku mugabane w’Afurika, Maroc niyo yegukanye umwanya wa mbere, ikurikirwa na Senegal, Misiri, Algeria, na Côte d’Ivoire.

Amavubi arateganya gukina umukino ukomeye n’ikipe y’igihugu ya Benin tariki ya 6 z’ukwezi gutaha, mu rugendo rukomeje rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Ni umukino uzabera mu Rwanda, aho abafana bazaba biteze kureba niba ikipe yabo izakomereza ku ntsinzi yakuye kuri Zimbabwe.

Mu rwego rw’Isi, amakipe 10 ya mbere ni Espagne, u Bufaransa, Argentine, u Bwongereza, Portugal, Brazil, u Buholandi, u Bubiligi, Croatia n’u Butaliyani ; bigaragaza ko ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika y’Epfo  bikomeje kuganza muri ruhago y’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *