Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta cyashyize hanze amadarubindi ashobora gukora nka telephone
Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Meta, cyasohoye amadarubindi (lunettes) z’ikoranabuhanga ‘Meta Ray-Ban Display’ zifite screen mu birahure byazo ituma zishobora gusoma ubutumwa no kubusubiza, kureba amashusho, amafoto, n’ibindi.
Izi lunette zashyizwe hanze ku wa 17 Nzeri 2025, mu nama ngarukamwaka itegurwa na Meta yiga ku iterambere ry’iri koranabuhanga, ibera muri California muri Amerika.
Umuyobozi mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, yavuze ko bakoze aya madarubindi hashingiwe ku nzozi ze z’uko hari igihe yasimbura telefoni.
Ati “Intego yacu ni gukora amadarubindi meza aha abantu ubufasha hakoreshejwe AI, ndetse bikabafasha kumva bameze nkaho bari aho ibyo bari kureba biri kubera.”
Aya madarubindi akoranye ikoranabuhanga rya AI, rituma ushobora kuzikoresha ukoresheje ijwi, cyangwa ibimetso by’intoki kuko izana n’agakomo (wristband) kabasha kureba ibyo uri gukoresha intoki.
Aya madarubindi afite ubushobozi bwo gusubiza ubutumwa, guhindura ururimi rw’uwo muri kuvugana cyangwa uri kumva ako kanya (interpretation), kukwereka uko ibiryo warebye bitekwa, gufata amafoto ndetse n’amashusho.
Ashobora kandi kugabanya urusaku rw’ahantu uherereye igihe hari ibindi uri kumva (noise cancellation), gushyira amagambo ku mashusho uri kureba (subtitles), kuyobora akoresheje ikarita (maps).
Aya madarubindi azagera ku isoko ku wa 30 Nzeri 2025, aho azaba agura 799$.
Meta yatangiye gukora amadarubindi akoranye ikoranabuhanga mu 2021, aho yari afite ubushobozi bwo gufotora no gufata amashusho gusa.
Mu 2023 yashyize hanze andi yisumbuyeho mu ikoranabuhanga kuko yo yafataga amashusho agaragara neza kurenza aya mbere, ndetse ashobora gukoresha imbuga nka Facebook na Instagram.

Amadarubindi yashyizwe hanze na Meta akora nka telefoni
