Umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda yasezerewe
Uwari umutoza mukuru w’amakipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda, Dr. Cheikh Sarr, biremezwa ko yamaze gutandukana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [FERWABA], nyuma y’imyaka ine ari muri izi nshingano.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko imikino y’Igikombe cy’Afurika, aho amakipe y’igihugu aherutse gutahana umusaruro utari mwiza haba mu makipe y’ abagabo n’abagore.
Amakuru yizewe yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Ishimwe Fiona, avuga ko amasezerano bari bafitanye n’uyu Munya-Sénégal yasojwe ku bwumvikane hagati y’impande zombi.
Dr. Cheikh Sarr yari agifite amasezerano yo gutoza amakipe y’igihugu y’imyaka ibiri yari yongerewe mu mezi umunani ashize, bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga kurangira muri 2027.
Gusa FERWABA n’uyu mutoza bahisemo gusesa ayo masezerano mbere y’igihe, nyuma y’uko amakipe y’igihugu atitwaye neza mu marushanwa aheruka.
Nubwo uyu mutoza yirukanwe atarangije amasezerano ye, ntawabura kwibuka intambwe yateje Basketball y’u Rwanda mu myaka mike ishize.
Muri 2023, yafashije Ikipe y’Igihugu y’Abagabo kwegukana umwanya wa gatatu muri AfroCan, ndetse n’iy’abagore igasoza ku mwanya wa gatatu mu AfroBasket yabereye i Kigali – ibihe byari ishema ku gihugu.
Dr. Cheikh Sarr yageze mu Rwanda mu 2021, asimbuye Vladimir Bosnjak, ashyirwa ku mwanya w’umutoza mukuru w’amakipe yombi y’igihugu.
Mu myaka ine yamaze mu nshingano, yagaragaje imikorere ishingiye ku bunararibonye n’ubushishozi, ndetse na zimwe mu mpano z’abakinnyi bakiri bato zagiye zizamuka mu buryo bugaragara; aha ntawakwirengagiza, abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jack Wilson .
Isezera rye riza mu gihe bamwe mu bakunzi ba Basketball bari bamaze igihe bagaragaza impungenge ku musaruro w’amakipe y’igihugu, ndetse banasaba impinduka zigaragara mu mitoreze y’aya makipe.
Kugeza ubu, FERWABA ntiratangaza uwusimbura Dr. Sarr, ariko haravugwa ko bashobora kwifashisha abatoza b’Abanyarwanda bakoranaga cyangwa abandi banyamahanga bafite uburambe.
