“Mbona Ijuru”: Indirimbo nshya ya Besalel Choir yibutsa abizera iby’isezerano ryo kuzabana n’Imana
1 min read

“Mbona Ijuru”: Indirimbo nshya ya Besalel Choir yibutsa abizera iby’isezerano ryo kuzabana n’Imana

Korari Besalel yamamaye mu ndirimbo zifasha abizera kwegerana n’Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Mbona Ijuru”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, ishingiye ku masezerano y’Imana yo kuduha ijuru rishya n’isi nshya, nk’uko Ibyahishuwe 21 havuga ko Yerusalemu nshya izamanuka iva mu ijuru yiteguwe nk’umugeni arimbishirijwe umugabo we.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Besalel Choir yibutsa abizera ko abazaba bejejwe imitima aribo bazarubanamo na Yesu, kandi ko ibyakera byose bizaba byarangiye. Ni indirimbo irimo ubutumwa bwo kwihangana no gukomeza kwizera, kuko ururembo twateguriwe ruzaba urw’ibyishimo n’amahoro ya burundu.

Indirimbo “Mbona Ijuru” inavuga ko ariwo mudugudu Aburahamu yategerezaga, wubatse ku rufatiro rw’Imana ubwayo. Ni ururembo ruzabamo ihema ry’Imana aho izaturana n’abana bayo, ikanahanagura amarira yose bariraga. Hazaba nta rupfu, nta byago, nta mibabaro, byose bizaba bishya, maze abanesha bakazahabwa kuragwa byose, Imana ikababera Imana, na bo bakaba abana bayo.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ibyiringiro bukenewe cyane muri iki gihe abantu benshi bahanganye n’ibibazo by’ubuzima. Besalel Choir ikomeza gusigasira umurage wayo wo kuririmba indirimbo zifite ishingiro muri Bibiliya, zihuza imitima y’abizera n’icyo cyizere cy’iteka ryose.

Abakunzi ba gospel barahamagarirwa kuyumva no kuyisangiza abandi kugira ngo ubutumwa burimo bukomeze gukiza imitima no kwibutsa abantu bose ko urugendo rwacu rufite iherezo heza, igihe cyose dukomeje kwiringira Yesu Kristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *