
Chancel Mbemba yareze Olympique de Marseille
Nyuma yo kwirukanwa muri Olympique de Marseille, myugariro w’umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , Chancel Mbemba yafashe icyemezo cyo kujyana iyi kipe n’umuyobozi wayo, Pablo Longoria mu nkiko.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru L’Équipe kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nzeri, yemeza ko Mbemba yamaze gutanga ikirego mu bushinjacyaha bw’umujyi wa Marseille.
Mbemba, kuri ubu ukinira Lille, yatangiye iyi nzira y’amategeko nyuma yo guhagarikwa bitunguranye muri Marseille mu mwaka ushize.
Mu kirego cye, avuga ko yahuye n’akarengane ko mu kazi, anashinja ubuyobozi bwa Marseille kumushyiraho igitutu ngo yemere kugurishwa, banamushyira bw’abagurisha abakinnyi atigeze asaba.
Uyu mukinnyi yinjiye muri Marseille mu 2022, aho yarangije umwaka w’imikino wa 2023/2024 ari umukinnyi wa mbere wagenderwagaho mu bwugarizi ndetse rimwe na rimwe yajyaga anambikwa igitambaro cy’ubukapiteni.
Ibyumweru bike nyuma yaho, yategetswe kuva mu ikipe nk’uko bikorwa ku bakinnyi bigaragara ko batari mu mishinga y’umutoza mushya. Ibi byakurikiwe n’igihe cy’umwaka wose atagaragara mu kibuga, kuko yanze kwemera kugurishwa nkuko byashakwaga n’ubuyobozi.
Ibihe bikomeye byakurikiwe n’amakimbirane yagiranye na Ali Zarrak, umwe mu bari basanzwe hafi ya Medhi Benatia wari muri staff y’ikipe, ndetse anahanwa muri Nzeri 2024 anakatwa umushahara,nubwo iki cyemezo cyaje guteshwa agaciro n’urwego rushinzwe amategeko muri shampiyona y’u Bufaransa.