Iby’ingenzi ku rugendo rwa Prosper Nkomezi rumaze imyaka 10 mu Kuramya no guhimbaza Imana
2 mins read

Iby’ingenzi ku rugendo rwa Prosper Nkomezi rumaze imyaka 10 mu Kuramya no guhimbaza Imana

Prosper Nkomezi mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki Umuramyi ukunzwe mu Rwanda no mu karere, Prosper Nkomezi, yatangaje ko ari gutegura igitaramo cy’amateka azizihirizamo isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki.

Ni urugendo avuga ko rumuhaye byinshi, cyane cyane kubona abantu benshi bagirirwa impinduka n’ubutumwa bw’indirimbo ze.Nkomezi yavutse mu muryango w’abakristo, akiri muto yiga gucuranga piano. Urugendo rwe mu muziki yatangiriye muri korali ya ADEPR mbere yo kwerekeza muri Zion Temple.

Prosper Nkomezi agiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki n’igitaramo cy’amateka

Ni naho yakuze cyane mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, atangira kumenyekana mu buryo bwagutse.Yatangiriye umuziki i Rwamagana muri Zion Temple mu mwaka wa 2016, bivuze ko amaze imyaka 9 akora umurimo wo kuramya Imana mu buryo bw’umwuga.

Nk’uko abivuga, abahanzi bamubereye icyitegererezo barimo Benjamin Dube, Gentil Misigaro na Aime Uwimana.Urukundo rwe ku muziki rwatangiye akiri umwana, aho yigeze kuvuga ko yakundaga gushaka uko yumva neza umuziki akoresheje radio yayishyiragamo amajerekani kugira ngo yumve udusumbye neza. Ibi abifata nk’ikimenyetso cy’uko yari kuzaba umuramyi w’umwuga mu gihe kizaza.

Mu myaka 10 amaze mu muziki, Nkomezi amaze gukora album 4, Sinzahwema, Nzakingura, Nyigisha ndetse na Warandamiye izasohoka ku itariki ya 23/10/2025. Iyo album nshya izamurikirwa abakunzi be mu birori bya Gala Night ,biteganyijwe itariki ya 24/10/2025.Nkomezi yamamaye cyane mu ndirimbo nka Sinzahwema, Urarinzwe, Humura, Ibasha Gukora Singitinya, Nzayivuga n’izindi, ndetse n’indirimbo Umusaraba ,yakoranye na Israel Mbonyi.

Nkomezi yishimira imyaka 10 y’ubutumwa bw’indirimbo ze bwahinduye ubuzima bwa benshi

Zose zimaze guhembura imitima y’abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.Avuga ko mu byamushimishije cyane ari uko indirimbo ze zatumye abantu benshi bakira agakiza, abandi bakongera kwegera Kristo, ndetse abarwayi barakira.

Yashimangiye ko ibi byose abikesha Imana yemeye ko ayibera igikoresho cyiza.Uyu muramyi kandi yatangaje ko umwaka wa 2026 ari wo azakoramo igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki.

Ati: “Nduzuza imyaka 10 umwaka utaha, ndateganya kuzakora igitaramo gikomeye cyane, kizaba ari icya mbere gikomeye nakoze.”Kuri ubu, Prosper Nkomezi ari no kumurika indirimbo ye nshya yise Ntukoza isoni, iri kuri album ye nshya Warandamiye.2016 Avuga ko iyi ndirimbo yanditswe mu 2016 ariko ikaza kuvugururwa mu 2025, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana irinda ijambo ryayo kugeza risohoye.

Ntukoza isoni” – indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *