
Remco Evenepoel: Uburyo gusenga byamubereye isoko y’imbaraga, akegukana umudali wa mbere i Kigali
Kigali, 21 Nzeri 2025 – Mu gihe Umubiligi Remco Evenepoel yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu gusiganwa n’igihe (ITT), yegukana umudali wa Zahabu ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, hari amakuru avugako burya byose abifashwa no kwiyegereza Imana kuko aribintu bimuranga mu buzima bwe bwaburimunsi.
Remco, wavutse ku ya 25 Mutarama 2000, azwi nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato ariko bakomeye cyane mu mukino w’amagare. Nyuma y’uko mu 2020 agiriye impanuka ikomeye mu isiganwa rya Il Lombardia, yagiye ashimangira ko gusenga ari kimwe mu byamufashije kongera kubaho nk’umukinnyi.
Mu buzima bw’urugo, Remco yashakanye n’Umunyamaroc Oumi Rayane. Aho ni ho yigiye gusangira n’umugore we imigenzo y’iyobokamana rishingiye kumyemere ya Islam , nk’uko yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru mpuzamahanga. Yagize ati: “Gusenga ni ibintu byihariye duhuriyeho n’umugore wanjye. Binsubizamo ituze, bigatuma mbona imbaraga nshya mu bihe bigoye.”
Kuri Remco, iyi migenzo si uguhindura idini ku mugaragaro, ahubwo ni uburyo bwo kongera guhuza umutima n’umwuka, bikamufasha mu buzima bwa buri munsi no mu mukino.
Ibi byagaragaye i Kigali, aho ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare yegukanye intsinzi ikomeye. Yakoresheje iminota 49,06 ku ntera ya kilometero 40,6, atanga isomo rikomeye ku bandi bakinnyi. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT, nyuma yo kubikora i Glasgow mu 2023 n’i Zurich mu 2024.
Ku mwanya wa kabiri haje Umunya-Australia Jay Vine, naho Umubiligi Ilan Van Wilder aba uwa gatatu. Tadej Pogacar, wari witezweho byinshi, yabaye uwa kane, asigara inyuma y’amasiganwa yo ku rwego rwo hejuru.
N’ubwo intsinzi ari ikimenyetso cy’ubuhanga bwe nk’umukinnyi, uburyo Remco yifatanya n’umugore we mu gusenga ni ikimenyetso cy’uko gusenga bimubereye umusingi w’ubuzima bwe. Mu magambo ye bwite, ati: “Nta ntsinzi iva mu mbaraga zanjye gusa, hari imbaraga zindi zituruka kumana.”

