
Ni ikihe gihe cyiza cyo kwiyuhagira, mu gitondo cyangwa nimugoroba? Ubushakashatsi buvuga iki?
Hari abantu bamenyereye gukaraba mu gitondo, abandi bakabikorera nijoro. Ariko se, ni bande baba bari mu kuri?
Mu buzima bwa buri munsi, koga umubiri wose ni kimwe mu bidufasha kugira isuku, gukuraho umwanda, ibyuya, amavuta asohorwa n’umubiri ndetse n’ibindi biva mu mwuka n’ikirere bigera ku ruhu. Gusa ikibazo gikunze kubazwa ni iki: “koga mu gitondo ni byo byiza, cyangwa koga nijoro?”
Impamvu yo koga mu gitondo
Aboga mu gitondo bavuga ko gufata iminota 10 uri munsi y’amazi ashyushye bituma bakanguka neza, bagafungura imitekerereze no gutangira umunsi bafite imbaraga.
Ndetse no mu gihe umuntu aryamye nijoro, umubiri we usohora ibyuya ndetse n’uturemangingo tw’uruhu dupfuye (skin cells), bigatuma uburiri bwuzuramo imyanda n’udukoko dutandukanye. Ni yo mpamvu koga mu gitondo bifasha gutangira umunsi umuntu ameze neza kandi afite isuku.
Impamvu yo koga nijoro
Ku rundi ruhande, aboga nijoro bavuga ko kwisukura mbere yo kuryama bibafasha kuruhuka neza, bagasinzira bafite umubiri ukeye. Ubu buryo bufasha gukuraho umwanda n’umukungugu umuntu ahura nawo mu munsi wose.
N’ubushakashatsi bwagaragaje ko kwisukura mbere yo kuryama, cyane cyane koga amazi ashyushye byibuze isaha cyangwa ebyiri mbere y’igihe cyo kuryama, bishobora gutuma umuntu asinzira vuba.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ku ruhu rw’umuntu habamo udukoko twinshi. Iyo uruhu rudakorewe isuku n’amazi, dushobora gutuma haba umunuko cyangwa indwara z’uruhu.
Nubwo koga nijoro bigufasha kuryama wumva usukuye, iyo imigozi y’igitanda idahindurwa kenshi, bishobora gutuma umubiri wongera kwisanga mu mwanda kubera udukoko, umukungugu n’imyuka byibasira uburiri, bikaba byanateza indwara z’uruhu cyangwa allergies.
Ubushakashatsi buvuga iki?
Koga nijoro bishobora gufasha gusinzira neza.
Koga mu gitondo bigufasha gutangira umunsi usukuye kandi ufite imbaraga.
Abahanga bavuga ko icy’ingenzi atari igihe ugarukiraho gukaraba, ahubwo ari ukumenya guhora ufite isuku y’ibitanda n’amashuka, kuko bishobora kuba isoko y’indwara cyangwa allergie.
Niba umuntu akora akazi ka bubyizi cyangwa kamutera umwanda cyane (nko mu buhinzi), gusukura umubiri nijoro biba bikenewe.
Nk’uko abahanga babivuga, niba woga inshuro imwe ku munsi, igihe cyose wahitamo ntacyo bitwaye cyane.
Icy’ingenzi ni uguhitamo igihe cyiza ku buzima bwawe – niba ushaka gutangira umunsi ukeye, koga mu gitondo ni byiza; niba ushaka gusinzira neza, koga nijoro birafasha.
Hari n’abahanga bavuga ko koga kabiri mu cyumweru cyangwa buri munsi ariko wita ku bice by’ingenzi by’umubiri, bihagije kugira ngo ubuzima bw’umuntu bugume ku isuku.