
Papa wa Lamine Yamal yagize icyo avuga ku kuba umuhungu we yabuze Ballon d’Or
Umubyeyi wa Lamine Yamal usanzwe amureberera inyungu, yatashye avuga ko umwaka utaha umuhungu we agomba kwegukana Ballon d’Or nyuma y’aho iy’uyu mwaka itwawe na Ousmane Dembélé.
Uwo mubyeyi yagaragaje ko kuba umwana we ategukanye icyo gikombe gikuru kurenza ibindi muri ruhago y’Isi bishobora kumugiraho ingaruka mu myitwarire nk’umwana ukuri muto watwaye ibikombe bitandukanye akanitwara neza ku giti cye.
Mounir Nasraoui se Lamine Yamal ntabwo yumva uburyo umwana we atatwaye Ballon d’Or gusa agaragaza ko igihe cye gihari kandi ko kizaza.
Nyuma yo guhamagara Ousmane Dembélé nk’uwatwaye Ballon d’Or, n’icyizere cyinshi , Mounir Nasraoui yahise abwira abanyamakuru ati:”Umwaka utaha ni uwacu”.
Lamine usanzwe akinira ikipe ya Fc Barcelona yaje ku mwanya wa Kabiri mu bakinnyi bakomeye ku Isi akurikiye Ousmane Dembélé wegukanye icyo gikombe.
Aganira na El Chiringuito , Mounir Nasraoui yagize ati:”Ndatekereza ko iki ari igihombo , ntabwo navuga ko twibwe ariko birababaza by’umwihariko ku muntu nka Lamine Yamal natekerezaga ko ari umukinnyi mwiza ku Isi kandi wakoze ibidasanzwe mu kibuga”.
Yakomeje agira ati:”Si uko ari umuhungu wanjye, ariko ni umukinnyi mwiza ku Isi , nta gushidikanya kurimo , Lamine Yamal ni Lamine Yamal kandi bigomba kuvugwa ko hari ikintu kidasanzwe cyabaye hano. Ndasuhuza abantu bose bo muri Espanye kandi n’umwaka utaha bizaba ari umupira wa Espanye”.
Nk’uko byagiye bitangazwa na BelN Sports , Mounir Nasraoui ntabwo yigeze ava iruhande rwa Lamine Yamal kuva mu bwana bwe akina umupira dore ko ngo ari nawe wagiye kumusabira ko yajya mu Irerero rya La Masía ndetse agakomeza kumufasha kumbuga nkoranyambaga bigatuma Isi imumenya.
Kubera imvune yagize , kugeza ubu Lamine Yamal amaze gusiba imikino 3 irimo n’uwa Fc Barcelona wa Champions League batsinzemo Newcastle 2:1 bitsinzwe na Marcus Rashford. Ikipe ya Fc Barcelona yatangaje ko barimo kwita kuri Lamine Yamal mu buryo bushoboka bwose.
Umuyobozi wa Fc Barcelona yatangaje ko Lamine Yamal akwiriye kugaruka mu kibuga kugira ngo azabafashe mu mikino bafite muri Weekend iza.
Ku rundi ruhande , Mounir Nasraoui avuga ko umuhungu we azagera ikirenge mu cya Lionel Messi agatwara Ballon d’Or 8.