
Gaby Kamanzi yashyize hanze indirimbo nshya “Hallelujah” irimo ubutumwa bw’umunezero n’icyizere
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi, yongeye gushimangira impano ye mu muziki wa Gospel, ashyira hanze indirimbo nshya yise “Hallelujah”. Ni indirimbo yuje ubutumwa bwo gushima Imana, ishimangira uburyo Uwiteka ahindura ibihe bikomeye mu buzima bw’umuntu akabihindura umunezero.
Mu magambo ayigize, humvikana umutima wuzuye ishimwe uvuga uti: “Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ririmba indirimbo nshya, ahinduye imisozi amataba, agaruye umunezero.” Aya magambo agaragaza ishimwe ry’umuramyi ushimangira uburyo Imana yahinduye ibihe byari bigoye ikabigira ibyishimo.
Indirimbo “Hallelujah” kandi yibutsa abizera ko Imana ari yo soko y’umunezero nyakuri, yongera gukomeza imitima ibabaye, ikaririmbwa nk’indirimbo y’ihumure. Ni indirimbo isaba abantu bose kurushaho kwegera Imana, bakibuka ko ari yo izura amagufa yumye, igaca inzira mu nyanja, igahindura ibihe byose mu nyungu z’abayo.
Gaby Kamanzi, umaze igihe kinini mu muziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo, akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye n’indirimbo zagiye zigarurira imitima ya benshi. “Hallelujah” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, aho benshi bamaze kuyisangiza ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibafashije kurushaho kumva ko Imana iri hejuru ya byose.
Iyi ndirimbo nshya iri mu zigaragaza ubuhanga bwa Gaby Kamanzi mu kwandika no kuririmba indirimbo zihumuriza, zikongera kwizera mu mitima y’abayumva.