
Hagiye ahagaragara amafaranga Kalisa Adolphe uzwi nka’ Camarade’ akekwaho kunyereza
Kuri uyu wa Kane wa tariki 25 Nzeri 2025, Kalisa Adolphe uzwi nka’ Camarade’ wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano bikekwa ko yakoze ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko akurikiranwe tariki 16 Nzeri 2025 ndetse n’uwari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda(Amavubi), Tuyisenge Eric.
Bikekwa ko Kalisa Adolphe yanyereje ibihumbi 21$ asaha 30 457 033 mu mafaranga y’u Rwanda ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yari yagiye gusura iya Nigeria mu mikino yo gushaka itiki y’igikombe cya Afurika.
Kalisa Adolphe ahakana ibyo ashinjwa akemeza ko ayo amafaranga yose yagiye mu byo ikipe yakoresheje haba mu batiki y’indege, ibyo kurya , uburyamo ndetse n’ibindi nkenerwa.
Ubwo RIB yatangazaga ikurikiranwa rye, yibukije abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.
Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 10 kandi y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.