korali Umunezero mugisirimba kidasanzwe bagaragaje imbamutima zabo
1 min read

korali Umunezero mugisirimba kidasanzwe bagaragaje imbamutima zabo

Korali Umunezero ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyamata/Kayenzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uri Gikurikirana”, iri mu majwi n’amashusho. Ni indirimbo iri kuri album yabo ya mbere, aho kugeza ubu bamaze gukora indirimbo enye zizaba zigize album yabo ya mbere, ariko bakaba bateganya gukomeza kuyuzuza izindi ndirimbo nshya.

Mu kiganiro kihariye ubuyobozi bw’iyi korali bwagiranye n’ikinyamakuru Gospel Today yatangaje ko iyi korali imaze igihe kirekire kuko yabayeho mu myaka ya za 1980, mu gihe amatorero y’Itorero rya ADEPR mu Rwanda yari akiri mu ishingwa. Yatangiye ari abantu bake ariko uko umudugudu Nyamata/Kayenzi wagendaga ukura, nayo yakomeje gutanga umusanzu ikabyara andi makorali menshi yavukiye ku yindi midugudu.

Kuri ubu,korali Umunezero igizwe n’abaririmbyi basaga ijana, bose bakorera hamwe umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuyobozi wa korali, ubwo yavugaga ku ndirimbo “Uri Gikurikirana”, yashimangiye ko ari intangiriro nziza y’urugendo rushya rwo gukorera Imana mu buryo bugezweho. Yavuze ko intego ari ugukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose, binyuze mu bihangano byabo bizaba bikubiye muri album ya mbere.

indirimbo “Uri Gikurikirana”ubu iraboneka kuri youtube

korali Umunezero izamura ishimwe

Uwiteka yababereye gikurikirana

Korali Umunezero ikomeza kunezererwa muri yesu kristo

photo by: Gospel Today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *