AS Kigali yabonye umutoza mushya
1 min read

AS Kigali yabonye umutoza mushya

Nyuma yo gutandukana na Guy Bakila wahoze ari umutoza wungirije wa AS Kigali, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ku mugaragaro ko Idrissa Nyandwi ari we ugiye kumusimbura muri izo nshingano, aho agiye gufatanya akazi na Mbarushimana Shaban, umutoza mukuru.

Uyu mutoza mushya si izina rishya mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko aherutse gutandukana na Police FC, aho na ho yari umutoza wungirije.

Kuri ubu, agaragaye mu mwambaro wa AS Kigali, yitezweho kunganira ubuyobozi bwa tekiniki bw’iyi kipe ifite intego yo kugaruka ku isonga mu mupira w’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Gospeltodaynews ni uko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2025, mbere y’imyitozo ya mbere y’icyumweru, Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa AS Kigali, yafashe ijambo imbere y’abakinnyi n’abandi bakozi b’ikipe, maze atangaza ku mugaragaro ko Nyandwi Idrissa ari we mutoza wungirije mushya.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri AS Kigali izagaruka tariki 03 Ukwakira 2025, aho izaba ikina umunsi wa Gatatu n’ikipe ya Gorilla nyuma y’uko imikino yayo ya Mbere ibiri yayitakaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *