
Afurika y’Epfo yakuweho amanota biha amahirwe Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Isi!
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ,FIFA, ryamaze gutera mpaga ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iri mu itsinda C hamwe n’u Rwanda, Benin, Nigeria, Lesotho na Zimbabwe.
FIFA yateye mpaga Afurika y’Epfo ikurwaho amanota atatu n’ibitego 3 kubera gukinisha Teboho Mokoena wari wujuje amakarita 2 y’umuhondo ariko aza gukoreshwa ku mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho muri Afurika y’Epfo, Umukino warangiye Afurika y’Epfo itsinze ibitego bitatu ku busa(3-0).
Itsinda C uko rihagaze kugeza ubu:
1. Benin: 14 Pts izigamye ibitego 4
2. South Africa: 14 Pts izigamye ibitego 3
3. Nigeria: 11 Pts izigamye ibitego 2
4. Rwanda: 11 Pts nta gitego izigamye
5. Lesotho: 9 Pts irimo umwenda w’ibitego 3
6. Zimbabwe: 4 Pts irimo umwenda w’ibitego 6
U Rwanda rusabwa gutsinda imikino 2 isigaye maze rukayobora itsinda C, tariki ya 10 Ukwakira 2025, u Rwanda ruzakira Benin kuri stade Amahoro i Remera, ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda rukagira amanota 14.
Umukino usoza itsinda ku Rwanda, u Rwanda ruzajya muri Afurika y’Epfo gukina nicyo gihugu tariki ya 14 Ukwakira 2025, Amavubi yatsindiye i Huye muri iyi mikino n’ubundi mu mwaka 2023 ibitego bibiri ku busa ( 2-0).
Ikipe izaba iya mbere muri buri tsinda izahita ijya mu gikombe cy’Isi, amakipe azaba aya kabiri azajya mu mikino ya nyuma ya kamarampaka ya Afurika, Amakipe 2 yitwaye neza azahura nandi makipe azaturuka ku mugabane wa Asia na Amerika y’Epfo.