Radiyo Maria USA yahawe igihembo cy’umwihariko ku isabukuru y’imyaka 25 mu ivugabutumwa
2 mins read

Radiyo Maria USA yahawe igihembo cy’umwihariko ku isabukuru y’imyaka 25 mu ivugabutumwa

Radio Maria USA yahawe igihembo n’Ishyirahamwe Vernon Parish Gospel Music Academy, kubera umurimo w’ivugabutumwa n’indirimbo za gikirisitu zatumye ikundwa n’abantu mu mpande zitandukanye z’isi.

Iyi Radiyo yo mu gace ka Cenla yahawe Minister Melvin Coleman Gold Award n’Ishyirahamwe Vernon Parish Gospel Music Academy kubera uruhare rwayo mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza n’umuziki wa gikirisitu.

Ibiro bikuru bya Radio Maria USA (English) biherereye i Alexandria muri Leta ya Louisiana, iyi radiyo ikoresha imirongo 12 y’itumanaho n’ibigo 14 bitambutsa ibiganiro mu bice byo hagati no mu burasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ikaba iri mu muryango mpuzamahanga ukorera mu ndimi nyinshi.

Kevin Fontenot, umuyobozi wa Radio Maria USA, yavuze ko iyi radiyo idaharanira inyungu ikora itambutsa indirimbo za gikirisitu, amasengesho ya buri munsi n’ibiganiro by’ukwemera bishingiye ku nyigisho za Kiliziya Gatolika  kandi byari bikwiye ko bahabwa iki gihembo.

“Bwana James Bonner yaje asanga dukora umurimo w’Imana dukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mpande zose z’isi. Byari ngombwa ko iki gihembo tugihabwa ku isabukuru y’imyaka 25 dutangiye itangazamakuru ryacu, kuko twatangiye muri Gicurasi 2000,” niko yavuze.

James Bonner, washinze Vernon Parish Gospel Music Academy, ni we watanze iki gihembo. Yavuze ko iri shyirahamwe rye ritari iryunguka, ahubwo ryatangiye kugira ngo rishimire abantu bakora ibikorwa by’ivugabutumwa no guteza imbere indirimbo za gikirisitu kuko bikunze kugaragara nk’ibidahabwa agaciro, anongeraho ko yahisemo kujya atanga ibihembo nyuma yo kubona ko hari abantu benshi bakoze ibikorwa bikomeye by’ivugabutumwa mu gace atuyemo ariko ntibahabwe agaciro.

“Twigeze guha ibihembo bamwe bakarira bavuga bati ‘Imyaka yose nakoreye Imana, sinigeze ntekereza ko hari uwabibona. Nshaka kubabwira ko ibyo mukorera Imana n’abantu atari imirimo izibagirana; Imana irabibona kandi irabishimira. Niyo mpamvu tubaha ibihembo, ni byiza kubona abantu bahabwa agaciro.”

Iri shyirahamwe ritegura ibihembo mu byiciro birindwi: umuhanzi uririmba (Singer), uwandika indirimbo (Songwriter), umuririmbyi ukoresha ibicurangisho (Musician), umushyigikira ibikorwa (Promoter), utunganya indirimbo (Producer), umubyinnyi mwiza (Inspirational Dance), n’umuhanzi  mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *