
Sarah Mullally, uzwiho gushyigikira ubumwe bw’ababana bahuje ibitsina, yagizwe Archbishop wa Canterbury
Umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani uzwi nka GAFCON (Global Anglican Future Conference) wagaragaje impungenge zikomeye nyuma y’itangazwa rya Sarah Mullally nk’Umugore wa mbere ugiye kuyobora Itorero rya Anglican ku Isi mu mwanya wa Archbishop wa Canterbury.
Abagize GAFCON bavuga ko Church of England yarenze ku mahame ya Bibiliya, bitewe n’uko yahisemo umuyobozi ushyigikiye imihango yo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina.
Abayobozi ba GAFCON bashimangiye ko Sarah Mullally yigeze gushyigikira gahunda yo kwakira amasengesho yo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina, ndetse mu 2023 akavuga ko hari imibanire imwe y’abaryamana bahuje ibitsina “ishobora kunezeza Imana”. Ibi ngo ni ikimenyetso cy’uko atacyubahiriza indahiro y’ubusaserodoti yarahiriye mu 2015 yo “kurinda inyigisho z’Ijambo ry’Imana”.
Mu itangazo yasohoye ku wa 3 Ukwakira 2025, Archbishop w’u Rwanda akaba na Perezida wa GAFCON Primates Council, Rev. Dr Laurent Mbanda, yavuze ko iki cyemezo gitangaje kandi giteye agahinda nyuma y’igihe kinini bamaze basenga no gutegereza.
Yagize ati: “Church of England yongeye guhitamo umuyobozi ushobora gukomeza gutandukanya umuryango wa Anglican wari usanzwe ufite ibibazo by’ubumwe.”
Mbanda yanibukije ko mu 2023 GAFCON yatangaje ko itagifata Archbishop wa Canterbury nk’Umuyobozi w’Ubumwe bwa Anglican, kuko ngo uwo mwanya utagifite agaciro iyo uwurimo atubahiriza ukuri kw’Ijambo ry’Imana.
N’ubwo hari abishimiye kuba Sarah Mullally yabaye umugore wa mbere kuri uyu mwanya, GAFCON ivuga ko henshi mu Itorero hakiri icyizere ko inshingano zo hejuru z’ubusaserodoti zigomba guhabwa abagabo, bityo ngo byongera kugora ko Canterbury yakomeza gufatwa nk’urwego ruhuza Abangilikani bose.
GAFCON yatangaje ko izateranira i Abuja muri Nigeria muri Werurwe 2026 kugira ngo yige ku ngaruka z’iki cyemezo ndetse ifate umwanzuro ku cyerekezo gishya cy’Itorero. Nubwo bimeze bityo, Archbishop Mbanda yavuze ko bazakomeza gusengera Sarah Mullally kugira ngo azumve ijwi ry’Imana kandi ashake ubumwe bushingiye ku kuri kwa Bibiliya.
Ati: “Uyu munsi ushobora kuba utereje agahinda abakristo benshi, ariko turakomeza gusengera ko Archbishop Sarah Mullally azumva ijwi ry’Imana, akihana kandi akifatanya natwe mu gusana Itorero.”
Ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, Guverinoma y’u Bwongereza nibwo yemeje ko Sarah Mullally agiye gusimbura Justin Welby, nyuma yo kwemezwa n’akanama gasanzwe gashaka abasimbura kuri uwo mwanya, ndetse hashyirwaho umukono n’Umwami Charles III.
Ni ubwa mbere mu mateka y’Itorero rya Anglican umugore agizwe Archbishop wa Canterbury, icyemezo cyakiranywe impaka mu bihugu bitandukanye bikibarizwamo Abangilikani.

GAFCON yatangaje ko igiye gusengera Sarah Mullally kugira ngo agaruke ku kuri kw’ukwemera.

Archbishop Mbanda uyobora GAFCON yatangaje ko bafite impungenge ku hazaza ha Anglican Communion, nyuma y’itorwa rya Musenyeri Sarah Mullally, uzwiho gushyigikira ubutinganyi, nk’Archbishop wa Canterbury.