
Ahazaza ha Angilikani hateye Impungenge nyuma yo Kuyoborwa n’umugore Sarah Mullally
Umuryango mpuzamahanga w’Abangilikani, Global Anglican Future Conference (GAFCON), watangaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’ishyirwaho rya Sarah Mullally nk’umugore wa mbere ugiye kuba Archbishop wa Canterbury, umwanya ufatwa nk’uw’Umuyobozi mukuru w’Abangilikani ku Isi.
GAFCON ivuga ko Itorero ry’u Bwongereza (Church of England) ryatannye mu nyigisho za Bibiliya kubera guhitamo umuyobozi ushyigikira gahunda yo guha umugisha no gusabira abantu baryamana bahuje ibitsina.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Bwongereza ku wa 3 Ukwakira 2025, Rev. Dr Laurent Mbanda, Archbishop w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda akaba na Perezida wa GAFCON Primates Council, yavuze ko guhitamo Mullally “biteye agahinda gakomeye nyuma y’amezi menshi yo gusenga no gutegereza”.
Yavuze ko Itorero ry’u Bwongereza ryongeye guhitamo umuyobozi uzongera gucamo ibice umuryango wa Anglican usanzwe ufite ibibazo by’ubumwe. “Mu gihe kirenga imyaka 150, Archbishop wa Canterbury yagirwaga umuyobozi w’umwuka n’imico y’Abangilikani bose. Ariko kubera ko abamubanjirije bananiwe kurinda ukwizera, ubu uwo mwanya ntushobora kongera gufatwa nk’uw’umuyobozi wizewe cyangwa w’ihuriro ry’ubumwe,”
Musenyeri Mbanda yibukije ko mu Kigali Commitment 2023, GAFCON yatangaje ko itagishobora kwemera Archbishop wa Canterbury nk’urwego rw’ubumwe (Instrument of Communion). Yongeyeho ko GAFCON yari ifite icyizere ko Church of England izahitamo umuntu ushobora kunga ubumwe bwa Anglican Communion, “ariko ntibyakozwe.”
GAFCON yanenze Mullally ko yarenze ku ndahiro ye yo kurinda inyigisho z’ukuri, kuko mu 2015 yarahiriye “gukura no guhindura inyigisho zose zinyuranyije n’Ijambo ry’Imana,” ariko ngo kuva icyo gihe yakomeje gushyigikira inyigisho zinyuranyije na Bibiliya ku byerekeye imibonano mpuzabitsina n’ivugurura ry’amategeko agenga gushyingiranwa.
“Nta torero rishobora guha umugisha icyo Imana yanze ko gikorwa. Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani buzaguma mu maboko y’abakomeza kubahiriza ukuri kw’Ivangeli n’ubutware bw’Ijambo ry’Imana mu buzima bwose,”
Yavuze ko guhitamo Mullally bigaragaza ko Canterbury yatakaje ubushobozi bwo kuyobora, bityo GAFCON ikaba izakomeza gufata iya mbere mu kuyobora ubufatanye bushya bw’Abangilikani b’ukuri.
Mbanda yatangaje ko GAFCON izateranira i Abuja, muri Nigeria, muri Werurwe 2026 mu nama iziga ku bibazo byagaragaye, kandi yasabye Abangilikani bose gusengera Archbishop mushya w’Itorero ry’u Bwongereza.
“Uyu munsi ushobora gutera agahinda abakristo benshi ku Isi, ariko turasengera hamwe dukurikije Zaburi 95: ‘Uyu munsi, niba mwumva ijwi ry’Imana, nimukomere imitima yanyu.’ Turasengera ko Bishop Sarah Mullally azumva ijwi ry’Imana, akihana, kandi akazakorana n’abayobozi ba GAFCON mu gusana ubumwe bw’Itorero ryacu,”
Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ni bwo Sarah Mullally yatangajwe nka Archbishop mushya wa Canterbury, aba umugore wa mbere uyoboye Itorero rya Anglican mu mateka yarwo. Icyemezo cyatangajwe n’akanama gashinzwe gushaka umusimbura wa Justin Welby, cyemezwa n’Umwami w’u Bwongereza Charles III, nk’uko Guverinoma y’u Bwongereza yabitangaje.