
Indirimbo nshya y’umuramyi Ishimwe Vestine afatanyije na Dorcas izamurikirwa mu bukwe bwe
Uyu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki 5 Nyakanga 2025, uzabera mu Intare Conference Arena, aho hazahurira abashyitsi b’ingeri zose barimo inshuti, imiryango n’abakunzi b’umuziki wa gikirisitu, bavuga ko kandi biteguye neza kuzamurikira abatumirwa indirimbo nshya yitwa” Emmanuel” mbere y’uko ishyirwa ahagaragara.
‘Emmanuel’ izaba ari indirimbo ya mbere aba bombi basohoye umwe muri bo yaramaze kurushinga. Izahita iba ishingiro ry’urundi rwego rugufi batangiye mu muziki, rujyanye n’ibyiciro bashyizemo amaguru, Dorcas arangije amashuri yisumbuye, mu gihe Vestine atangiye urugendo rushya rwo kubaka urugo n’umukunzi we Idrissa Ouedraogo, bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo. Ibi ngibi kandi bigaragaza uburyo izi mpanga zidasanzwe kuko zihuriye ku murongo umwe w’ubuzima bwuzuye ivugabutumwa.
Mu gihe ubukwe butegerejwe n’abantu benshi kandi bafite amatsiko yabwo, hashize iminsi inshuti za Vestine zimukoreye ikirori cyo gusezera ubukumi aho cyaranzwe n’amarira menshi y’ibyishimo n’amasengesho, muri iki kirori akaba yaragaragarijwe urukundo rwinshi n’abakunzi be ndetse yagaragarijwe n’uburyo afatwa nk’intwari mu rugendo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu minsi ishize bashyize hanze indirimbo yabo bise “ Yebo” ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 10 kuri YouTube mu mezi abiri gusa. Byongeye kandi bigaragaza ko aba bahanzikazi bafite ubufatanye bugenda bukura umunsi ku wundi, butagendera ku marangamutima gusa ahubwo bushingiye ku ntego n’umuhamagaro wabo Imana yabageneye.
Iyi ndirimbo nshya ikaba izaririmbirwa mu bukwe ndetse ntitwashidikanya ko itazabera abakurikiranira hafi uru rugendo igisobanuro cy’uko Imana iri kumwe na bo muri byose ‘Emmanuel’, ijambo risobanuye “Imana iri kumwe natwe”.