Perezida wa La Liga yatangaje amagambo yakuye umutima abafana ba Barcelona
1 min read

Perezida wa La Liga yatangaje amagambo yakuye umutima abafana ba Barcelona

Umuyobozi wa shampiyona y’igihugu ya Esipanye, Javier Tebas yatangaje ko kuri ubu ikipe ya Barcelona nta bushobozi ifite bwo kwandikisha Nico Williams iramutse imuguze.

Ibi perezida wa La Liga abitangaje mu gihe Barcelona iyoboye urugamba rwo gusinyisha uyu Munya-Esipanye ufite amamuko muri Ghana , Nico Williams ndetse bakaba biteguye kwishyura amafaranga yatuma ava mu ikipe ya Athletic Club(Release clause).

Javier Tebas yagize Ati: “Kugeza uyu munsi, Barcelona ntishobora kwandikisha Nico Williams.”

Si inshuro ya mbere Javier Tebas avuze ibi kuko no mu minsi ishize yabigarutseho yemeza ko abavuga ko ibibazo by’ubukungu bya Barcelona byakemutse atazi aho babikura.

Icyo gihe yakomeje yemeza ko itaragera ku rwego rwa 1:1 rule (aho ikipe iba ishobora kugurisha umukinnyi ikinjiza undi).

Mu mwaka ushize w’imikino nabwo Barcelona yahuye n’ibibazo nk’ibi aho byayigoye kwandikisha Dani Olmo ndetse na Pau Victor nubwo byarangiye bandikishijwe ibyaje no gusiga uruntu runtu muri Esipanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *