Barcelona yongeye gutakaza undi mukinnyi kubera imvune
1 min read

Barcelona yongeye gutakaza undi mukinnyi kubera imvune

Ibibazo bikomeje kwiyongera kuri FC Barcelona bijyanye n’imvune, nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo bakomeye  yagize indi mvune nshya ari kumwe n’ikipe y’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru   MARCA ,  Dani Olmo  yasabwe gusohoka mu myitozo ya Espagne mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu wa tariki 10 Ukwakira 2025,    nyuma yo kugira ikibazo mu pfundiko. Ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye ku mutoza Luis de la Fuente, ndetse no ku ikipe ya Barcelona.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27  ntabwo  azagaragara mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi Espagne izakinamo  na  Georgia kuri  uyu wa Gatandatu wa tariki  11 Ukwakira 2025.

Kuba uyu mukinnyi wa Barcelona ashobora kubura, ni igihombo gikomeye kuri Espagne,  kuko Olmo ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi  ba De la Fuente kandi yari yitezeho kubanza mu kipibuga muri uyu mukino.

Nubwo atatangiye neza uyu mwaka w’imikino muri Barcelona, abatoza b’ikipe y’igihugu bakomeje kumugirira icyizere cyuzuye. Luis de la Fuente yagize Ati:  “Olmo ntiyigeze akora imyitozo muri iki cyumweru cyose kandi yageze mu mwiherero ananiwe, afite utubabaro. Uyu munsi ntiyumvaga ameze neza, ni yo mpamvu twamubwiye guhagarika imyitozo.”

Uyu mukinnyi biteganyijwe ko azakorerwa ibizamini by’ubuzima  kuri uyu wa Gatanu kugira ngo hamenyekane uburemere bw’iyo mvune. Ibi  bisobanuye ko yaba yiyongereye kuri  Nico Williams na Lamine Yamal mu bakinnyi badahari kuri Espagne.

Barcelona na yo iri gukurikirana cyane iki kibazo, cyane cyane nyuma y’uko Espagne yitwaye nabi mu kuvura imvune ya Lamine mu gihe gishize cy’imikino mpuzamahanga.

Olmo yari amaze iminsi abanza mu kibuga nyuma y’ibura rya  Fermin Lopez, bityo kumubura na we byaba ikibazo gikomeye kuri Hansi Flick n’abandi batoza,  nubwo amakuru yemeza  ko  Fermin Lopez agiye kugaruka nyuma y’iyi mikino  mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *