
Barcelona yongeye gutakaza undi mukinnyi kubera imvune
Ibibazo bikomeje kwiyongera kuri FC Barcelona bijyanye n’imvune, nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo bakomeye yagize indi mvune nshya ari kumwe n’ikipe y’igihugu.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru MARCA , Dani Olmo yasabwe gusohoka mu myitozo ya Espagne mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu wa tariki 10 Ukwakira 2025, nyuma yo kugira ikibazo mu pfundiko. Ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye ku mutoza Luis de la Fuente, ndetse no ku ikipe ya Barcelona.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ntabwo azagaragara mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi Espagne izakinamo na Georgia kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 11 Ukwakira 2025.
Kuba uyu mukinnyi wa Barcelona ashobora kubura, ni igihombo gikomeye kuri Espagne, kuko Olmo ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi ba De la Fuente kandi yari yitezeho kubanza mu kipibuga muri uyu mukino.
Nubwo atatangiye neza uyu mwaka w’imikino muri Barcelona, abatoza b’ikipe y’igihugu bakomeje kumugirira icyizere cyuzuye. Luis de la Fuente yagize Ati: “Olmo ntiyigeze akora imyitozo muri iki cyumweru cyose kandi yageze mu mwiherero ananiwe, afite utubabaro. Uyu munsi ntiyumvaga ameze neza, ni yo mpamvu twamubwiye guhagarika imyitozo.”
Uyu mukinnyi biteganyijwe ko azakorerwa ibizamini by’ubuzima kuri uyu wa Gatanu kugira ngo hamenyekane uburemere bw’iyo mvune. Ibi bisobanuye ko yaba yiyongereye kuri Nico Williams na Lamine Yamal mu bakinnyi badahari kuri Espagne.
Barcelona na yo iri gukurikirana cyane iki kibazo, cyane cyane nyuma y’uko Espagne yitwaye nabi mu kuvura imvune ya Lamine mu gihe gishize cy’imikino mpuzamahanga.
Olmo yari amaze iminsi abanza mu kibuga nyuma y’ibura rya Fermin Lopez, bityo kumubura na we byaba ikibazo gikomeye kuri Hansi Flick n’abandi batoza, nubwo amakuru yemeza ko Fermin Lopez agiye kugaruka nyuma y’iyi mikino mpuzamahanga.