
APR FC yafatiye ibihano abakinnyi bayo babiri
APR FC yatangaje ko yahagaritse abakinnyi babiri bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu, mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari yagiye muri Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabahuje na Pyramids FC.
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mauritania, Mamadou Sy, hamwe n’Umunya-Ghana ukina hagati, Dauda Yussif Seidu, bombi ntibagaragaye muri uwo mukino wabereye i Cairo ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira 2025, ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’Igihugu bwavuze ko hagaragaye imyitwarire itari myiza muri urwo rugendo, ari nayo mpamvu bwifuje gusobanurira abafana n’abakunzi b’ikipe iby’icyo kibazo.
Iryo tangazo rigira riti: “Ubuyobozi bwa APR Football Club burashaka gusobanurira abo bireba bose, cyane cyane abafana n’abakunzi bacu b’akadasohoka, ibijyanye n’ikibazo cy’imyitwarire itari myiza cyagaragaye i Cairo, Misiri, mu mukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC.”
Ryakomeje rivuga ko mu gihe cyo kwitegura uwo mukino, abakinnyi babiri Mamadou Sy na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko y’umutoza mukuru n’ubuyobozi bw’ikipe.
Nyuma yo kuganira n’ababigizemo uruhare no gukurikiza amategeko agenga imyitwarire ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi 30. Iki gihano kigamije gutanga umwanya wo gukora iperereza ryimbitse kandi ryigenga mbere yo gufata izindi ngamba.
Mu itangazo kandi, ubuyobozi bwa APR FC bwongeye gushimangira ko buharanira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’indangagaciro z’ikipe, kandi ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amahame ayiranga. Bwasabye buri mukinnyi kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe no kubahana.
Nyuma y’iyi mikino, Dauda Yussif yasubukuye imyitozo ku wa Gatatu, mu gihe Mamadou Sy we yagiye mu ikipe y’igihugu ya Mauritania mu gufasha igihugu cye mu gushaka itiki y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada ndetse na Mexico.