Urugendo rudasanzwe rwa Jesca Mucyowera: Umuramyi witegura guhuriza hamwe abakunzi ba Gospel muri “Restoring Worship Experience Live Concert”
3 mins read

Urugendo rudasanzwe rwa Jesca Mucyowera: Umuramyi witegura guhuriza hamwe abakunzi ba Gospel muri “Restoring Worship Experience Live Concert”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jesca Mucyowera, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Restoring Worship Experience Live Concert”, kizaba ku wa 2 Ugushyingo 2025 (2/11/2025) guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM) muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizaba cyihariye kuko Jesca azafatanya n’amatsinda akomeye ya Gospel arimo Alarm Ministries na True Promises, ndetse n’abandi bahanzi b’ingenzi mu kuramya no guhimbaza Imana. Abakunzi ba Gospel bazahurira hamwe muri iki gitaramo cyo kuramya kubohora, giteganyijwe kuba urwibutso rukomeye mu muziki nyarwanda.

Amatike yo kwinjira ari kugurishwa kuri www.mucyowera.rw cyangwa ukanda kuri USSD code *662*104#.
Ntuzabure muri iki gitaramo cyo kuramya kubohora!

Amateka n’ubuzima bwa Jesca Mucyowera

Jesca yavukiye mu Karere ka Rwamagana, avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba uwa gatatu. Yize mu mashuri yisumbuye mu bijyanye na Gestion Informatique, hanyuma akomereza muri Kaminuza ya Kigali aho yize Icungamari (Accounting).

Mu mwaka wa 2015, yashyingiwe na Dr Nkundabatware Gabin, bakaba bafitanye abana bane. Uyu muryango yemeza ko ari wo musingi w’ubuzima bwe ndetse n’inkomezi z’urugendo rwe mu muziki.

Uko yatangiye umuziki

Jesca yatangiye kuririmba akiri muto, ariko izina rye ryatangiye kumenyekana ubwo yari muri Korali Injili Bora. Nyuma yo kwiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba ku giti cye, yatangiye gusohora indirimbo zifite ubutumwa bukomeye bwo gushimangira kwizera no kuramya Imana.

Indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Yesu Arashoboye”, “Jehova Adonai”, “Shimwa”, “Mu Gihe Cyashyizweho”, “Isânzure”, “Imana Ikomeye” n’izindi nyinshi zimaze gufasha abantu benshi mu buryo bw’umwuka.

Imbogamizi n’intsinzi mu rugendo rwe

Nubwo yagiye ahura n’inshingano zikomeye mu rugo no kuba umubyeyi, Jesca yakomeje kwihangana no gukomera ku murimo w’Imana. Avuga ko buri gihe Imana yamugaruriraga imbaraga mu bihe byo gucika intege, ari nayo mpamvu indirimbo ze zose zigaruka ku butumwa bwo kwizera, gutegereza Imana no kudacika intege.

“Restoring Worship Experience Live Concert” — igitaramo cy’amateka

Iki gitaramo cyo ku wa 2 Ugushyingo 2025 kizaba ikimenyetso gikomeye mu rugendo rwa Jesca mu muziki. Uretse kuba azerekana indirimbo nshya n’album ye, azafatanya kandi n’amatsinda akomeye nka Alarm Ministries na True Promises Ministries, bakazahuriza hamwe abakunzi ba Gospel mu bihe by’ububyutse no gufashwa n’Umwuka wera.

“Nshaka ko iki gitaramo kiba igihe cyo kongera guhura n’Imana, gusubizwamo imbaraga no gusangira urukundo mu kuramya. Tuzaririmba, dusengere hamwe, kandi duhimbaze Imana tuvugeko yera ibihe byose” — Jesca Mucyowera.

Jesca Mucyowera akomeje kuba umwe mu bahanzi bubashywe mu muziki wa Gospel nyarwanda. Ubutumwa bwe bwubaka imitima n’ubuzima, bukomeje gufasha abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.


Nk’umuhanzikazi umaze imyaka myinshi aririmba indirimbo zubaka imitima kandi zigaragaza ukwizera gukomeye, Jesca Mucyowera akomeje kwerekana ko umurimo w’Imana ariwo yitangiye byimazeyo. Igitaramo “Restoring Worship Experience Live Concert” ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gusakaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana biciye mu muziki. Abakunzi be n’abafite inyota yo kuramya Imana bazahurira hamwe muri Camp Kigali, baharanire gusiga amateka mu ijoro ryuzuye umurava n’umwuka w’Imana.

Jesca Mucyowera akomeje imyiteguro yigitaro “Restoring Worship Experience Live Concert”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *