Fiderana Choir Yateguye Igitaramo Izizihirizamo Isabukuru Y’imyaka 45 Mu Butumwa
1 min read

Fiderana Choir Yateguye Igitaramo Izizihirizamo Isabukuru Y’imyaka 45 Mu Butumwa

Korali Fiderana ya FPMA Paris Longjumeau mu Bufaransa (Église Protestante Malgache en France) yateguye igitaramo cyihariye cyo kwizihiza imyaka 45 imaze ikorera Imana n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, kizabera mu nzu y’imyidagaduro ya Théâtre de Longjumeau, ku wa 25 Ukwakira 2025.

Iyi Korale yashinzwe mu mwaka wa 1980, iza kuba urufatiro rukomeye rw’itorero ry’Abamalagasi baba i Paris, nyuma yaje gutera imbere binyuze mu guhuzwa kw’amatsinda y’abaririmbyi mu bihe bitandukanye, babaga bafite intego n’inshingano zo gusigasira ukwizera n’umurage w’indirimbo za gikirisitu z’Abamalagasi.

Iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko ishingiye ku butumwa dusanga muri Bibiliya muri Zaburi 100:2, kizabera ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025, guhera saa (19h30) z’ijoro mu gihe imiryango izafungurwa saa 18h00 z’umugoroba.

Abazitabira iki gitaramo bazagiara umwanya wo kumva ibihangano by’indirimbo za kera zanditswe mu Gifaransa n’Ikinyamalagasi, indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zitanga ubutumwa kandi zikora ku marangamutima, ndetse n’indirimbo gakondo za “Bà-Gasy” zizerekana umuco n’umuziki ngenderwaho w’Abamalagasi.

Korali Fiderana izafatanya n’itsinda ry’abacuranzi ba FPMA Paris ndetse n’abahanzi batumiwe bazwi ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye no kwibutsa amateka y’imyaka 45 ishize y’umurimo w’Imana. Hazabaho kandi igice kihariye cyo kwibuka abari abayobozi n’abaririmbyi bayo.

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo gushima Imana, gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imyaka 45, no gukomeza umurage wo kuririmba nk’igikoresho cy’ubutumwa n’ubumwe mu muryango w’Abamalagasi baba i Burayi.

“Let us praise the eternal in joy” insanganyamatsiko ya Korale Fiderana yo mu Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *