Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC
1 min read

Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC

Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Police FC, Hakizimana Muhadjiri yamaze gutandukana n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, aho ubu yamaze kuba umukinnyi wigenga [free agent].

Uyu mukinnyi, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera impano ye n’ubuhanga bwe mu kibuga, yinjiye muri Police FC mu 2021, nyuma yo gutandukana n’andi makipe atandukanye arimo APR FC, Mukura VS na AS Kigali.

Kuri iyi nshuro, icyemezo cyo gutandukana cyafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko atakibona umwanya uhagije wo gukina.

Mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Muhadjiri ntiyigeze ahabwa amahirwe yo kugaragara mu kibuga uko byari byitezwe. Ibi byatumye atangira kubona ko atakisanga mu mushinga w’umutoza Ben Moussa, cyane cyane nyuma yo kubona ko ikipe yasinyishije Manishimwe Djabel – bakinira ku mwanya umwe – ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Nubwo ku munsi wari wabanje yari yitabiriye imyitozo nk’abandi bakinnyi bose, umunsi wakurikiyeho byamenyekanye ko yatandukanye n’ikipe, nubwo ubuyobozi bwa Police FC butigeze busobanura impamvu nyayo.

CIP Umutoni Claudette, umunyamabanga wa Police FC, yabwiye itangazamakuru ati: “Amasezerano aba hagati y’abantu babiri, yego dutandukanye igihe kitarangiye ashobora kuba ari we wabyifuje, dushobora kuba ari twe ariko hari impamvu.”

Muhadjiri, wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Rwanda mu mwaka wa 2017-2018, asize amateka akomeye mu makipe yanyuzemo, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda aho yabashije kugaragaza impano ye.

Nubwo hatatangajwe aho ashobora gukomereza urugendo rwe rwa ruhago, abasesenguzi mu mupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko uyu mukinnyi akiri ku rwego rushobora kumwemerera kwinjira mu yandi makipe akomeye, yaba ayo mu Rwanda cyangwa ay’ahandi ku mugabane wa Afurika.

Gusa, abamukurikiranira hafi bavuga ko icyemezo yafashe gishobora kuba kiri mu nyungu ze, mu rwego rwo gushaka aho yakomeza gukina ku rwego rwo hejuru aho gukomeza kuba ku ntebe y’abasimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *