Rutahizamu w’Umunyarwanda yabonye ikipe nshya yo muri Ethiopia
1 min read

Rutahizamu w’Umunyarwanda yabonye ikipe nshya yo muri Ethiopia

Rutahizamu w’Umunyarwanda ukina aca ku mpande, Sibomana Patrick Papy, yamaze gusinyira ikipe nshya ya Ethio Electric yo mu cyiciro cya mbere muri Ethiopia.

Amasezerano yasinywe ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, ashimangira intambwe nshya uyu mukinnyi w’imyaka 29 aterye mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Papy yageze muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Al Wehda FC yo muri Libya, ikipe yari yagezemo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2025, avuye muri Al-Ittihad Misurata SC yari amazemo amezi atandatu.

Imizi ye mu mupira w’amaguru yatangiye gushingwa ahagana muri 2011 mu ishuri ry’umupira rya Isonga FC, ahava yerekeza muri APR FC aho yamaze imyaka ine yuzuyemo ibigwi yakoreyemo birimo kwegukana ibikombe bitandukanye.

Muri 2017, yerekeje i Burayi muri Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, ariko ntibyagenze neza, bituma agaruka mu Rwanda muri Mukura VS.

Nyuma y’umwaka umwe muri Mukura, yerekeje muri Yanga Africans yo muri Tanzania, ayikinira umwaka umwe mbere yo kugera muri Police FC.

Uru rugendo yarukomereje no muri Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique, mbere yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yigaragaje cyane.

Kuva muri Gor Mahia yerekeje muri Libya, akinira Al-Ittihad SC na nyuma yaho akerekeza muri Al Wehda FC yo muri Abu Dhabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *